Abanyarwanda barashishikarizwa kwitabira gukoresha ikoranabuhanga cyane

Mu gihe muri gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda yo kwihutisha iterambere harimo kwimakaza no gukwirakwiza ikoranabuhanga n’itumanaho byihuse kandi kuri bose, hari abaturage bavuga ko kugeza uyu munsi abadakoresha itumanaho ryihuse ndetse n’ikoranabuhanga ari ugusigara inyuma ndetse ko hari byinshi baba bahomba.

kwamamaza

Guhera mu mwaka wa 2000 ndetse na nyuma y’aho gato mu Rwanda uwavuga ko ibijyanye n’ikoranabuhanga hamwe n’itumanaho benshi babyumvaga nk’ibinyabazungu ntiyaba agiye kure y’ukuri, nyamara ariko ibyo byaje kuba umugani aho n'ubwo uyu munsi usanga abenshi bamaze gusobanukirwa no gukoresha itumanaho ryihuse, ikoranabuhanga rigezweho ndetse n’ibindi, bamwe barahamya ko ahubwo utarikoresha mu buzima bwe bwa buri munsi ariwe ufatwa nk’uwasigaye inyuma ndetse ko aba ahomba byinshi.

Munezero Angelos umukozi wa Minisiteri y'ikoranabuhanga na Inovasiyo (MINICT) ushinzwe kwihutisha gushyira serivise za Leta mu ikoranabuhanga aragira inama abiganjemo urubyiruko ko uko Leta ishyiramo imbaraga ngo ibyo bikorwa bibagereho ari nako nabo bakwiye gushyiramo akabo bakabibyazamo udushya dukemura ibibazo bibangamiye sosiyete.

Ati "inama tugira urubyiruko ni ugukoresha ikoranabuhanga bahanga ibishya bisubiza ibibazo bitandukanye dufite kuko aho niho hava amahirwe yo kugirango umuntu ibyo ari gukora bibashe kumubyarira inyungu we n'abe ndetse n'igihugu muri rusange".

Akomeza agira ati "Iyo ikoranabuhanga rije ntabwo uba ukireba rya soko ry'u Rwanda gusa uba uri kureba n'ukuntu wakoresha ikoranabuhanga kugirango ukemure ibibazo abanyarwanda bashobora kuba bafite ariko n'abandi mu bihugu bindi bashobora kuba bafite kugirango ikoranabuhanga ntirikoreshwe mu kwishimisha gusa ahubwo ribe umusingi w'ibintu bashobora gukora byatuma batera imbere".       

Guverinoma y’u Rwanda igaragaza ko zimwe mu nkingi z'ibanze u Rwanda rwashyizemo imbaraga mu rugendo rwo kubaka ubukungu buhamye mu myaka 30 ishize harimo ikoranabuhanga no guhanga udushya ndetse no gushyiraho ibikorwa remezo biyishamikiyeho.

Ndetse ko ikomeje gukora ibishoboka byose ngo ikoranabuhanga rigere kuri bose nta n'umwe usigaye inyuma, intego ikaba ari uko muri 2024 urubyiruko rwose ruzaba rufite ubumenyi mu by’ikoranabuhanga, irizwi nka digital literacy.

Uyu munsi u Rwanda rwageze mu ntego ya 90% y’umuyoboro wa interineti wa 4G, ndetse ko bitarenze 2024 90% bya serivisi zitangwa n’inzego za Leta zose zizaba ziboneka binyuze ku ikoranabuhanga.

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali

 Jan 17, 2024 - 08:11