Kayonza: Umuti w'ubujura wavuguswe

Kayonza: Umuti w'ubujura wavuguswe

Abaturage bo mu murenge wa Mwili mu karere ka Kayonza bahangayikishijwe n’ikibazo cy’abajura biba ibyaho, aho badatinya kumena amazu ndetse no gusarura imyaka mu mirima, ibi bikabaho mu masaha y’ijoro igihe cy’irondo. Bityo bagasaba ko irondo ryashyirwamo imbaraga kugira ngo ubwo bujura bucike.

kwamamaza

Aba abatuye mu murenge wa Mwili mu karere ka Kayonza bavuga ko muri uyu murenge hakunze kugaragara ibikorwa by’ubujuru burimo ubwo kumena amazu hagatwarwa ibirimo, gutwara amatungo ndetse no kwiba imyaka mu mirima. Aba bavuga ko bibwa mu masaha y’ijoro kandi abaturage baba baraye irondo ariko bagatangazwa nuko bibwa.

Aha niho bahera basaba ko abaturage barara irondo bahabwa ubumenyi bwisumbuye ku bwo bafite, kugira ngo bajye barara irondo neza bitange umusaruro.

Kuri iki kibazo cy’abaturage bo murenge wa Mwili bataka kwibwa ibyabo, umuyobozi w’akarere ka Kayonza Nyemazi John Bosco avuga ko kimwe no mu yindi mirenge muri aka karere, hashyizweho komite ya CPCs muri buri mudugudu ishinzwe umutekano no kugenzura ko irondo riri gukorwa neza, bityo ko iki kizaba igisubizo cy’uwo mutekano mucye w’abaturage n’ibyabo.

Yagize ati "tubona ko ari imbaraga ziyongereye mu zari zisanzwe kugirango amarondo abashe gukorwa neza, abashe gutunganywa nkuko twabyibukijwe n'umukuru w'igihugu ko mu gihe irondo ritakozwe neza na wa mutekano w'umuturage uba watangiye guhungabana, kuba dufite bano bantu ba CPCs bizongera ikintu gikomeye mu kurushaho kubungabunga no gucunga umutekano w'abaturage".

Aba CPCs batatu bashyizweho muri buri mudugudu mu karere ka Kayonza, bazafatanya n’umukuru w’umudugudu ndetse n’ushinzwe umutekano mu rwego rwo gufasha abaturage basanzwe barara irondo kurikora neza.

Mu karere kose, hashyizweho aba CPCs basaga 1200 nyuma yo guhabwa amahugurwa azabafasha kubasha gushyira mu bikorwa ibikorwa byo gucunga umutekano mu midugudu.

Inkuru ya Djamali Habarurema Isango Star Kayonza

kwamamaza

Kayonza: Umuti w'ubujura wavuguswe

Kayonza: Umuti w'ubujura wavuguswe

 May 11, 2023 - 13:28