Ibyo u Rwanda rusabwa kugira ngo ubukungu bwarwo buzazamuke kuri 7.8% muri 2023.

Impuguke muby’ubukungu ziravuga ko bishoboka ko ubukungu bw’u Rwanda bushobora kuzamuka bukagera ku gipimo cya 7.8% mur’uyu mwaka w’2023. Izi mpuguke zigaragaza inzira byanyuramo ariko ko Leta ikwiye gufata ingamba zatuma ubukungu bugerwaho ariko bikajyanishwa n’imibereho y’Abaturage.

kwamamaza

Izi mpuguke zatangaje ibi nyuma yaho muri raporo ya Banki Nyafurika itsura amajyambere yagaragaje ko umusaruro mbumbe n’ubukungu bw’umugabane wa Afrika muri rusange bizakomeza kuzahuka ndetse ko hari icyizere ko ubukungu bw’uyu mugabane buzazamuka kurusha uko byateganywaga na Bank y’Isi.

Iyi raporo yashyizwe hanze ubwo hasuzumwaga imigendekere y’igihembwe cya 3 cy’umwaka ushize, yagaragaje ko n’ubukungu bw’U Rwanda buzazamuka.

 U Rwanda ruhabwa amahirwe yo kuzayobora iterambere ry’ubukungu mu karere ruherereyemo ku muvuduko wihuta mu bikorwaremezo, aho raporo ya Banki Nyafurika itsura amajyambere igaragaza ko ubukungu bw’u Rwanda buziyongera ku kigero cya 7.8% mu 2023 na 8.1% mu mwaka utaha w’ 2024.

Teddy Kaberuka, Impuguke mu bukungu, yemeza ko ibi birasoboka, ashingiye ku buryo u Rwanda rwihuse mu kwigobotora ingaruka z’icyorezo Covid-19 zahubanganyije ubukungu bw’ibihugu byinshi ku isi ndetse n’ ishusho y’uko ubukungu bwari buhagaze mu mwaka ushize w’2022.

Yagize ati: “Umuntu ahereye ku bigaragarira amaso kugeza ubu, ndumva igipimo cya 7.8% gishoboka. Ntabwo kiri hejuru kandi ntabwo kiri hasi! Birashobora ko uyu mwaka twakigeraho cyangwa tukakirenza gatoya.”

Mu kugereranya n’imibereho y’abaturage, Kaberuka avuga ko kuzamuka kw’ubukungu byagira uruhare mu iterambere byabo ariko bitari iby’ako kanya.

 Ati: “Kuvuga ngo ubukungu bwazamutse ku mwaka umwe, ntabwo bihagije kuvuga ngo abaturage bahise bava mu bukene. Ahubwo kuzamuka k’ubukungu ku gihe kirekire bikurura abaturage benshi bakava mu bukene kubera ko baba babonye imirimo, umusaruro wabo wiyongereye ndetse banabonye serivise zitandukanye: kubera ko kuzamuka k’ubukungu byatanze imirimo, byubatse ibikorwaremezo abaturage bakeneye, byubatse amashuri, amavuriro, ryanatanze ishoramari ritanga akazi ku bantu benshi.”

Anavuga ko leta isabwa kongera imbaraga mu ngamba, ati: “Hari ibintu yatangiye gukora yakagombye gukomerezanya n’imbaraga nko gutanga amafumbire ku baturage. Iki ni ikintu cyiza cyane! ni byiza ko inatangwa ku gihe kuko ushobora kuyitanga waratinze ugasanga ntacyo uramiye, ariko gutanga amafumbire, ibikoresho mu buhinzi, …kuko burya hariya niho hari ipfundo ry’imibereho myiza y’abaturage.”

“ iyo umuturage ahinga akeza agasagurira isoko bikuha amafaranga ndetse bigatuma abo mu mujyi babasha kubona ibyo bahaha bitabahenze. Icyo rero ni ikintu kigomba gushyirwamo imbaraga cyane.”

“ Leta yongere imbaraga no gutanga igishoro kuri ba rwiyemezamirimo bayota kuko buriya nibo bagize umubare mwinshi w’abaturage, ikindi cya kabiri ninabo byoroshye ko umuntu yabura igishoro bigatuma adatera imbere.”

“ ikindi kijyanye n’ibikomoka kuri peteroli, urabizi ko bituruka hanze byose ariko leta igomba kubikurikiranira hafi kugira ngo icyahinduka icyari cyo cyose kigerageje kuzamura ibiciro, leta irebe uko uhangana nacyo.”

 Ku rundi ruhande, Bank Nyafurika Itsura amajyambere yagaragaje ko hari imbogamizi zigihari zishobora kudindiza umusaruro w’ibihugu bitandukanye mu Karere no muri Afurika, zirimo uburyo bwo kwinjiza ibicuruzwa usanga hakirimo imbogamizi bitewe ahanini n’ibiciro byatumbagiye.

Ibi kandi byiyongeraho n’ihindagurika ry’ibihe mu bihugu bitandukanye bya Afurika. Ndetse no kuba ibiciro by’ibiribwa n’ingufu byariyongereye bishobora kuzateza ibindi bibazo bitandukanye birimo kutihaza mu biribwa mu bihugu bimwe na bimwe n’ikibazo cy’imirire mibi muri Afurika.

Iki ni ikibazo kandi cyakomeje kuzamuka, aho muri 2014 abari bafite ikibazo cyo kutihaza mu biribwa bari  ku kigero cya 16.7% mu gihe mu mwaka w’ 2021 bageze kuri 23.4%.

@ Gabriel Imaniriho/Isango Star-Kigali.

 Jan 23, 2023 - 13:26