RRA: Abacuruzi badakoresha EBM bagiye gufatirwa ibihano bikomeye

Ikigo cy'imisoro n’amahoro (Rwanda Revenue Authority) kiratangaza ko cyatanze igihe gihagije mu gusobanurira abacuruzi no kubigisha gukoresha inyemezabwishyu izwi nka EBM none ubu igikurikiyeho ni uguhana bikomeye abarenga kuri ayo mategeko, ni mugihe urwego rw’abikorera rusaba ko habaho ubufatanye mu nzego zose zifite aho zihuriye n’ubucuruzi kugirango bitange umusaruro.

kwamamaza

Ibi byagarutsweho mu kiganiro n'abanyamakuru aho ikigo cy'imisoro n’amahoro hamwe n'abafatanyabikorwa barimo Polisi, urwego rw’abikorera ndetse na RICA ubwo baganiraga kuburyo bwo gukoresha EBM, uburyo bwatangiye bwitezwe ko buzakemura ibibazo ku basora bose kuva mu mwaka wa 2013 ariko siko byagenze kugeza nubwo hakoreshwa ibihano nkuko bigarukwaho na Batamuriza Hajara komiseri w’imisoro y'imbere mu gihugu.

Yagize ati "twakoresheje ikintu cyo kwigisha cyane mu myaka yatambutse guhera 2013 kugeza uyu munsi, ariko muri uko kwigisha no kugerageza gufasha abantu kuzamura imyumvire twahanaga biringaniye kubera ko amategeko yabaga ahari ni uko yabigenaga, mu byukuri hari hageze ko abantu bavuga bati ubu noneho numva neza imikoreshereze ya EBM kuko kudatanga inyemezabuguzi za EBM ni ukunyereza umusoro, gufungira umuntu business ni kimwe mu bihano by'inyongera, ibihano bishobora kudindiza iterambere ry'umucuruzi ariko ntitubihitemo duhitemo gukora neza dusora neza".       

Gukoresha ubu buryo ku basora byaba igisubizo biramutse bikoreshejwe neza kuko byanatuma ibyatwaraga umucuruzi amafaranga bitazongera kubaho,gusa birasaba ubufatanye abasoreshwa bakigishwa nkuko bivugwa n’umuvugizi w'urwego rw'abikorera (PSF) Bwana Walter Hunde Rubegesa.

Yagize ati "niba dufite inshingano zo kuba duhagarariye abikorera tunabana nabo buri munsi, tunahura nabo kenshi, twabikora nk'ishingazo zacu za buri munsi bitewe n'igikorwa tuba twarateguye ariko tukavuga ngo tujye twibuka ko RRA nayo ije ikadufasha muri icyo gikorwa twaba tuboneye umuntu umwe twese duhuriyeho icyarimwe". 

Ubu bufatanye kugirango imisoro itangwe neza kandi yubake igihugu bugarukwaho n’umuvugizi wa Polisi CPJohn Bosco Kabera.

Yagize ati "imikoranire isanzweho ariko buri rwego rufite inshingano zo gukora ibyo rusabwa gukorwa n'amategeko cyangwa n'inshingano zarwo nabyo birashoboka, Polisi ishobora kujya kugenzura ibijyanye n'iyubahirizwa ry'amategeko iri yonyine cyangwa se ikifashisha izindi nzego dukorana ibyo bijyanye no guhuza ibikorwa kugirango turusheho gukorera hamwe".   

Kuva mu mwaka wa 2013 kugeza ubu abasora mu Rwanda bangana n'ibihumbi 770 ni mugihe bakagombye kuba ibihumbi 387. Naho abahanwe kubera kudakoresha EBM muri 2020 bangana 1828 baciwe ibihano bingana na miliyoni 600, muri 2021 hahanwe abarenga 1300 baciwe miliyoni zirenga 719, muri 2022 hahanwe abarenga 1500 baciwe miliyoni 600.

Inkuruya ya Emilienne Kayitesi Isango Star Kigali

 Nov 28, 2022 - 06:39