Perezida Paul Kagame yavuze ko Abagore kugeza ubu bari mu bafatiye runini iterambere rya buri gihugu ku isi

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yavuze ko Abagore muri rusange ku isi kugeza ubu bari mu bafatiye runini iterambere rya buri gihugu aho kiva kikagera bityo ko bakwiye guhabwa umwanya bakagaragaza ibyo bashoboye mu nzego zitandukanye.

kwamamaza

Ni munama mpuzamahanga ya Future Investiment Summit iri kuba ku nshuro ya 7 i Riyadh muri Arabia Saoudite aho Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ari umwe mu bayobozi bakuru bayitabiriye.

Kuri uyu wa Gatatu mu kiganiro yagiranye n’umuyobozi mukuru wa Future investment initiative Richard Attias, Perezida wa Repubulika y’ u Rwanda yasangije abayitabiriye ko abagore bari mu bafatiye runini iterambere rya buri gihugu n’isi yose muri rusange.

Yagize ati “Ndakeka icyo ari ikintu cyoroshye kucyumva cyane ko tubyubahiriza, 52% by’Abanyarwanda n’abagore, ushobora kwibaza igishobora kuba mu gihugu runaka mu gihe kirengagije abo 52% , uba uri kwishyira ahabi. Icya kabiri kandi abagore nabo bafite uburenganzira nk’ibindi biremwa, mu byukuri dufite amahirwe kuko twabyawe n’abagore twese none ni gute tutaha agaciro abakaduhaye batuzana kuri iyi isi?”.

“Niyompamvu abagore ari ingenzi kandi bashoboye bityo tugomba kubaha umwanya kuko bigirira akamaro igihugu na burumwe wese muri rusange”.

Bwana Richard Attias yongeye kubaza Perezida Paul Kagame uburyo yakoresheje kugirango u Rwanda rube ari igihugu kiri kwiyubaka mu buryo bwihuse ndetse kinatange icyizere cy’ejo hazaza, asubiza ko icyakozwe ari ugushyira umuturage ku isonga, gushyira ingufu mu burezi, imibereho myiza ndetse n’ibindi.

Ati“Twagerageje gushyira umuturage kw’isonga tugateza imbere uburezi, imibereho myiza muri rusange twashyize ishoramari mu bintu bitandukanye birimo umutekano ku biribwa, kubaka ibikorwaremezo ndetse dushora no mu ikoranabuhanga”.

Future Investiment Summit ni inama yiga kw’ishoramari ry’ahazaza yatangiye mu mwaka wa 2017 ikaba ihuriza hamwe abayobozi, abashoramari n’abayobozi bakiri bato bakiga ku iterambere ry’ishoramari ku isi.

Inkuru ya Eric Kwizera / Isango Star Kigali

 Oct 26, 2023 - 13:48