
Iburasirazuba: Hari abazi ko ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo bureba gusa abakire
Nov 19, 2024 - 09:39
Mu gihe Leta y’u Rwanda ifite intego y’uko muri NST2 ubuso bw’ibihigwa byishingiwe buzagera kuri 30% n’amatungo yishingiwe akagera kuri 30%, hari abahinzi n’aborozi mu ntara y’Iburasirazuba bavuga ko bari bazi ko ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo bureba gusa abakire bafite inka nyinshi ndetse n’amakoperative y’abahinzi.
kwamamaza
Tekana urishingiwe muhinzi mworozi ni gahunda ya Leta yashyizemo nkunganire ya 40% umuhinzi cyangwa umworozi agatanga 60%, ikaba yarashyizweho kugira ngo hirindwe ibihombo bikunze kugaragara mu buhinzi n’ubworozi biterwa n’imihindagurikire y’ibihe.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi Eric Rwigamba, asobanura izindi mpamvu zatumye Leta iyishyiraho ndetse ikanashyirwamo imbaraga.
Ati "iyo habayemo ubwishingizi abashora amafaranga yabo cyangwa abaguriza arushaho kuba menshi kugirango ubuhinzi n'ubworozi bubone igishoro gihagije aricyo kizazamura umusaruro twifuza kugirango wunganire iterambere ry'igihugu, ibi bijyanye no kwihaza byose bitangirira mu kubanza kubona abahinzi benshi bashora cyangwa abashoramari bashora mu buhinzi n'ubworozi umusaruro ukazamuka".
Bamwe mu bahinzi n'aborozi mu ntara y’Iburasirazuba bamaze gusobanukirwa gahunda y’ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo, bavuga ko babikora kugira ngo bazashumbushwe nibaramuka bahuye n’ibihombo biterwa n’imihindagurikire y’ibihe.
Nubwo bimeze gutyo ariko,hari n’abandi bahinzi batarumva neza gahunda yo gushinganisha ibihingwa n’amatungo kuko ngo bazi ko bikorwa n’abakire bafite inka ndetse n’amakoperative akora ubuhinzi, naho abaturage basanzwe bitabareba.
Umwe ati "umurima wanjye ntabwo ndawushyira mu bwishingizi kubera ko iyi gahunda ntabwo abaturage twari twayikangurirwa ngo tumenye ibyiza byayo, ibyo guhinga ntabwo twari tubizi".
Umunyamabanga wa Leta muri MINAGRI, Eric Rwigamba, akomeza asaba abahinzi n'aborozi bose kwitabira iyi gahunda yo gushinganisha ibihingwa n’amatungo kuko ibyago biza bidateguje bigasiga umuhinzi cyangwa umworozi iheru heru.
Muri NST2 Leta yashyizeho intego y’uko ubuso buhinzeho imyaka yishingiwe, buva kuri 6.1% bukagera kuri 30% ndetse n’amatungo yishingiwe akava ku gipimo cya 14% akagera kuri 30%. Kuva gahunda ya Tekana Urushingiwe Muhinzi-Mworozi itangiye mu 2019, abahinzi 568,563 nibo bashinganishije ibihingwa byabo, naho aborozi bageze ku 95,398 ndetse n’amakoperative y’aborozi 61 nibo bamaze kwinjira muri gahunda y’ubwishingizi bw’amatungo.
Inkuru ya Djamali Habarurema / Isango Star Iburasirazuba
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


