Abaturage baributswa ko irage ritangwa mu bushake kandi rigakurikizwa nyuma y'urupfu rw'uwaraze

Mu gihe itegeko Nº27/2016 ryo ku wa 08/07/2016 rigenga imicungire y’umutungo w’abashyingiranywe, impano n’izungura, riha umubyeyi uburenganzira busesuye mu gikorwa cy’irage aho yemerewe guha umutungo we ho indagano uwo ashatse, igihe ashatse, kandi bigakurikizwa aruko yitabye Imana, gusa haracyagaragara abana babirengaho bakigabira imitungo y’ababyeyi bakiriho, ibyo ubuyobozi mu mujyi wa Kigali buvuga ko binyuranije n’amategeko.

kwamamaza

Nyuma yuko byagiye bigaragara ko hari abana bitwaraga nabi bashyira igitutu ku babyeyi ngo babahe umunani ndetse n’indagano, itegeko ryo mu 1999 ryaje kuvanwaho risimbuzwa irya 2016 riha uburenganzira busesuye umubyeyi mu gikorwa cy’irage aho yemerewe guha umutungo we ho indagano uwo ashatse bitewe n’impamvu runaka .

Icyakora haracyagaragara abana bafata imitungo y’ababyeyi babo bakiriho babyita gufata ibyo bagombwa, urugero ni mu mu karere ka Nyarugenge, umurenge wa Kigali, akagari ka Nyabugogo aho umwana yambuye umukecuru ibyangombwa by’ubutaka akabyiyandikaho.

Urujeni Martine, umuyobozi w'umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe ubukungu n'imibereho y'abaturage yagarutse kuri iki kibazo avuga ko uwo muhungu agiye gukurikiranwa.

Yagize ati "niba koko uriya mukecuru yarakorewe amanyanga ubutaka bwe umuhungu we akabwiyandikishaho ataragombaga kubwiyandikishaho duhite ikibazo tugikemura ubutaka bwe abusubizwe".

Yakomeje yibutsa abana ko irage rikurikizwa umubyeyi atakiriho, bityo ufashe imitungo y’ababyeyi be wese aba akora ibinyuranyije n’amategeko.

Yakomeje agira ati "ntabwo rero bishoboka yuko umuturage yakora irage noneho narangiza ngo uwo ahaye mu irage yiyandikisheho ubutaka kandi umubyeyi akiriho, ayo ni amakosa, ayo ni amanyanga uko ni ukwiba  kandi tuzabikurikirana, turabwira abaturage ngo ntibakajye bakora amakosa nkayongayo kuko aba ashobora no kuba yavamo ibyaha bashobora gukurikiranwaho ku rwego rw'amategeko". 

Mu ngingo ya 65 y’itegeko nº27/2016 ryo ku wa 08/07/2016 rigenga imicungire y’umutungo w’abashyingiranywe, impano n’izungura ivuga ko irage rikorwa mu buryo bw’inyandiko mpamo cyangwa bw’inyandiko bwite, ingingo ya 67 y’iri tegeko ivuga ko irage ritangazwa mu gihe kitarenze iminsi mirongo itatu (30) nyuma y’urupfu rw’uwaraze, aho umukuru w’umuryango agena umunsi irage rizatangarizwa abazungura b’uwapfuye.

Inkuru ya Bahizi Heritier Isango Star Kigali

 Oct 19, 2022 - 10:32