Iburasirazuba: Abo mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro bihakana abakozi babo iyo bagize ibyago

Ama kompanyi y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu ntara y’Iburasirazuba aratungwa agatoki ku gukoresha abakozi badafite amasezerano,nyuma bagira ikibazo cyo kugwirwa n’ibirombe izo kompanyi zikabihakana bakabita abajura.

kwamamaza

Ni inama ngaruka mwaka ikorwa hagamije kureba uko urwego rw’ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro rwarushaho gutanga umusaruro,yahuje ubuyobozi bw’intara y’Iburasirazuba,ikigo cy’igihugu gishinzwe Mine,Peteroli na Gaz,abayobozi b'uturere ndetse n'abahagarariye ama kompanyi akorera ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri iyi ntara.

Muri iyi nama hagaragajwe ikibazo cy’abantu bagwirwa n’ibirombe nyuma abakoresha babo bakabihakana.

Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab arasobanura igituma abo bantu bapfa dore ko mukarere ayobora byibura mu kwezi kumwe,ikirombe kiba gihitanye umuntu.

Yagize ati "njyirango uburyo abacukuzi bacu babikoramo navuga ko kompanyi zicukura nko mu karere ka Rwamagana ziri mu byiciro 2, ni ukuvuga kompanyi bigaragara ko zamaze gutambuka cyane zikora ubucukuzi buri ku rwego rwo hejuru hanyuma hakaba na kompanyi ubona yuko zicyiyubaka zigicukura mu buryo bugezweho ariko buvanze na gakondo, ubwo rero abongabo baracyafite urugendo duhora tuganira nabo".    

Dr. Ivan Twagirashema umuyobozi mukuru wungirije w'ikigo cy'igihugu gishinzwe Mine,peteroli na Gaz,avuga ko ibibazo bihesha isura itari nziza ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro birimo icyuko hari ama kompanyi akoresha abakozi bagwirwa n’ibirombe bakabihakana,kizacyemurwa no kubwira izo kompanyi zikajya zihemba abo bakozi hifashishishijwe ikoranabuhanga kuko ayo makuru ariyo azajya yifashishwa mukumenya ukuri nyako.

Yagize ati "hagiye amabwiriza yuko kompanyi zigomba guhagarika kwishyura abantu mu ntoki kuko buriya iyo wishyuye umuntu mu ntoki nibyo biza gutanga intandaro yuko nta kintu nakimwe wasize cyerekana ko uwo muntu yagukoreye ariko nibatangira kwishyura kuma konte, nta kibazo biteye kuko uwo muturage cyangwa umuryango ejo nagirira ikibazo mu kirombe ntabwo nyi kompanyi azamwigarama nkuko byabaga ubungubu avuga ngo uyu muntu ntiyari umukozi wanjye, hazaba hari ikintu, hazaba hari ubutumwa bugufi kuri Momo y'uburyo yishyuwe, hazaba hari amafaranga yagiye ava kuri konte".    

Julias Muhizi,umuyobozi w’ihuriro ry’abacukuzi b’amabuye y’agaciro mu ntara y’Iburasirazuba arasobanura icyo bagiye gukora nk’abacukuzi kugira ngo ibibazo bibavugwaho bicike.

Yagize ati "twebwe nk'abacukuzi turi abantu bakora akazi dukunda, tugomba rero gufata iyambere kugirango duhugure abacukuzi bacu, tubahugure yuko bagomba kugira ubwishingizi, icyakabiri bagomba no gushyiraho umutekano aho bakorera kugirango ibyo bibazo bye gukomeza kuvuka".      

Mu ntara y'Iburasirazuba hari ibirombe 52 bizwi bikoreramo ama kompanyi 46 akora mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro. Muri uyu mwaka ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda bwinjije miliyoni 800 z’amadorari.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe mine,peteroli na Gaz gitangaza ko intego ari ukuzamura umusaruro w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ku buryo mu 2024 buzinjiza miliyari imwe n’igice z’amadolari.

Inkuru irambuye ya Djamali Habarurema Isango Star Iburasirazuba 

 Oct 20, 2022 - 12:14