Abajyanama b'ubuzima bari mu bikorwa byo gukingira imbasa batekerejweho ku bigendanye n'agahimbazamusyi

Ubwitange abajyanama b’ubuzima bakoresha mu gikorwa cyo gukingira imbasa yo mubwoko bwa kabiri kuva mukwezi kwa 7 k'uyu mwaka bwagaragaje ko abakora iki gikorwa muburyo bugoye ariko ntibacibwe intege n'imbogamizi bahura nazo ahubwo bagaharanira kugera ku ntego.

kwamamaza

Bamwe mu bajyanama b'ubuzima bahuguriwe gutanga urukingo rw’imbasa yo mubwoko bwa kabiri yari yaracitse mu Rwanda kuva mu 1993 nyuma ikongera kwaduka mu bihugu duturanye hagafatwa ingamba zokongera gutanga urukingo rwari rwarakuwe mu zahabwaga abana ruri guhabwa abana kuva kukivuka kugeza ku ufite imyaka 7.

Ni igikorwa gikozwe ku nshuro ya kabiri kuko urwambere rwatanzwe mu kwa 7, rwatanzwe n’abajyanama b’ubuzima no kuri iyi nshuro nibo bari kugenda urugo kurundi batanga ibitonyanga bibiri kubana. Bakunze kugaragaza ko ari igikorwa bakorana ubwitange kuko bavunika cyane ndetse bikanaterwa n’imiterere y'aho abantu batuye bakabikora bagamije kugera ku ntego yo kutagira umwana ucikanwa.

Umwe yagize ati "agacupa dufungura gakingira abana 50, ubwo iyo twagafunguye tugomba kukarangiza niyo byagera saa tatu cyangwa saa yine z'ijoro tugomba kukarangiza, turimo gukora twitanze tukageza nijoro".  

Inzego z’ubuzima mu Rwanda zivuga ko ubusanzwe abajyanama b’ubuzima bashyizweho kugirango bunganire inzego z’ubuzima nk’abegereye abaturage babana nabo mu mudugudu umunsi kuwundi, muri iki gikorwa cyo gutanga urukingo rw’imbasa inzego z'ubuzima zivuga ko bakoze cyane bakavunika ariko kuri uru rukingo rushimangira bari gutanga batekerejweho nkuko bivugwa na Dr. Aline Uwimana ashinzwe ubuzima bw’umubyeyi n’umwana muri RBC.

Yagize ati "ni urugendo rutoroshye dushimira cyane abajyanama b'ubuzima akazi bakora, umuhate bafite, turangije icyiciro cya mbere habaye kuganira tureba ibyo twagezeho n'imbogamizi zagiye zigaragara kugirango dushobore gukora icyiciro cya 2 neza tubyigaho, hari n'aho byagaragaye ko bagenda ingendo ndende koko, ariko ikiyongereyeho nuko insimburamubyizi yabo iziyongeraho gato kugirango bashobore gufata akantu kabatera imbaraga bashobore kugenda muri izo ngo".     

Kuri iyi nshuro ya kabiri yo gutanga urukingo rw’imbasa yo mubwoko bwa kabiri, hari abari guhabwa urwo gushimangira hakaba n'abandi bari guhabwa urwa mbere kubana bavutse mukwezi kwa munani kuko urwa mbere rwari rwatanzwe mu mpera z’ukwezi kwa karindwi.

Gahunda y'abajyanama b'ubuzima yashyizweho mu mwaka w'1995, yatangiranye n'abajyanama b'ubuzima basaga ibihumbi 12 none kuri ubu basaga ibihumbi 58. mugihe havugwaga ko mu mpinduka zari gukorwa zari gutuma umubare w'abajyanama b'ubuzima uva ku basaga ibihumbi 58 ukagera ku bihumbi 35. Kujya mu kiruhuko cy'izabukuru bikazajya bihera ku myaka 65.

Inkuru ya Emilienne Kayitesi / Isango Star Kigali

 Sep 14, 2023 - 14:25