Iburasirazuba: Abayobozi barasabwa kureka ubunebwe bagacyemura ibibazo by'abaturage

Minisitiri Gatabazi Jean Marie Vianney na Gasana Alfred barasaba abayobozi mu ntara y'Iburasirazuba na bimwe mu bigo bya Leta,gufatanya ndetse bakareka ubunebwa bagacyemura ibibazo bibangamiye abaturage kuko iyo bidacyemuwe bishobora gutuma bigomeka kuri gahunda za Leta bikanaha icyuho abarwanya Leta.

kwamamaza

Ibibazo 34 bikomereye abaturage nibyo abayobozi mu ntara y'Iburasirazuba ndetse n'ibigo bya Leta birimo,RTDA,RAB,WASAC ndetse na Minisiteri zirimo MINICOM na MINEDUC basabwe gucyemura kuko harimo abaturage bafitiwe imyenda n'ibi bigo,aho Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney ahera avuga ko iyo haba ubufatanye bw'abayobozi bo muri iyi ntara,kuva ku mudugudu kugera ku ntara ndetse n'ibigo bya Leta,ibyo bibazo biba byaracyemutse.  

Yagize ati "ibibazo mwagiye mubona hirya no hino nuko buri wese yabikoze mu buryo bw'umuntu umwe, ukabyicaraho wowe bikakugora kandi ufite RIB mugenzi wawe kuri urwo rwego uriho ntiwamuhamagaye ukabyicaraho, ufite uhagarariye WASAC ntiwamuhamagaye ahubwo urafata umuturage umwohereze kuri WASAC yongere akore urundi rugendo ahubwo wakagombye guhamagara  WASAC ikaza ahongaho aho kugirango umuturage umwohereze kuri WASAC".  

Ni ibintu Minisitiri w'ubutetsi bw'igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney ahuriraho na Minisitiri w'umutekano Gasana Alfred,aho yavuze ko ibyo bibazo bibangamiye Abaturage mu ntara y'Iburasirazuba bidacyemuka,biterwa n'uko hari abayobozi bahugira mu gushaka ibyubahiro bakibagirwa inshingano zo gufasha abaturage,ibintu bishobora guhungabanya umutekano wabo.

Yagize ati "ubona duha umwanya munini ibitakabaye ngombwa ibyo twagashyizemo imbaraga tukabiha umwana udahagije bityo ntidukemure bya bibazo tuba dukwiye kuba dukemura, ibyo kandi biragenda bikagira ingaruka muri rya hungabana ry'umutekano, babandi bagambiriye kuduhungabanyiriza umutekano nibyo baheraho baduteranya n'abaturage".  

Ese ni iki intara y'Iburasirazuba igiye gukora nyuma y'uyu mukoro bahawe n'Abaminisitiri babiri.

CG Emmanuel Gasana umuyobozi w'Intara yagize ati "tugiye gukorana n'ibigo n'uturere ndetse n'intara kugirango ibibazo biri mu bigo bitandukanye bya Leta abantu bakorane nabyo mbere yo kugirango tujye gutabaza no guhuruza turebe ibyo twabasha kwikorera tubikore ibitunaniye abe aribyo dutwara imbere  kandi bikorwe vuba na vuba". 

Ibibazo byihariye mu ntara y'Iburasirazuba abayobozi bahawemo umukoro wo gucyemura bafatanyije n'ibigo bya Leta,mu karere ka Bugesera hari bine,mu karere ka Gatsibo bitandatu,mu karere ka Kayonza ibibazo umunani, Kirehe ibibazo bitanu,Ngoma ibibazo bitanu naho mu karere ka Nyagatare ni ibibazo birindwi.

Ibibazo binini birimo ni ibirebana n'iby'abaturage bishyuza ama miliyoni batishyuwe hubakwa ibikorwaremezo,imihanda icyeneye gushyirwamo kaburimbo,iyicyeneye gukorwa neza bikoroshya ubuhahirane ndetse n'ibindi bitandukanye.

Inkuru ya Djamali Habarurema Isango Star Iburasirazuba

 Sep 26, 2022 - 09:59