Gusuzuma abafite ubumuga bigiye kujya bikorwa umwana akivuka

Murwego rwo kugabanya umubare munini wabafite ubumuga mu Rwanda, hagiye kwitabwa ku bana kuva bakivuka bagahita basuzumwa kugirango barebe niba ntakibazo bafite bishobora kubaviramo ubumuga bwa burundu.

kwamamaza

Ibyo byavuzwe ubwo hamurikwaga ibitabo bitanu byakozwe kubufatanye bw’umuryango wita kubuzima bw’abafite ubumuga n’izindi nzego zita kubuzima zirimo RBC, UNUCEF na OMS ndetse n’inama y’igihugu y’abafite ubumuga.

Ibyo bitabo bikubiyemo imfashanyigisho zizafasha inzego zose z’ubuzima ndetse hanamenyekane imibare nyayo y’abafite ubumuga, nkuko bigarukwaho na Bagahirwa Irene ashinzwe agashami gashinzwe gukurikirana no kwita kubikorwa bikorerwa abantu bafite ubumuga mu kigo cy’igihugu cyita ku buzima mu Rwanda RBC.

Yagize ati “kubera ko tutari dufite imibare ifatika, kugeza kuri ubu imibare yatanzwe n’ikigo cy’ibarurishamibare bigaragara ko ubumuga bwatangajwe ari ubwo guhera ku myaka 5 kuzamura, abo mu myaka yo hasi iyo mibare ntayo twari dufite, ubu kubera ko twasizeho sisitemo yo kuzajya iduha amakuru mu kuvumbura hakiri kare twizeye ko mu gihe gito cyane tuzajya dutanga ubuvuzi ariko bushingiye ku mibare dufite”.

Dr. Albert Nzayisenga umuyobozi mukuru w’ibitaro bya Rilima bizwi nk’ibitaro byihariye mukuvura ubumuga ndetse n’amagufwa avuga ko ibi bizagabanya umutwaro ibi bitaro byari bifite wo kuvura aba bantu.

Ati “ibibazo bazabibona kare habe hari ibyakosorerwa mu giturage, ku bajyanama b’ubuzima cyane cyane abahuguriwe gukora ubugororangingo, ku bitari bikuru byisumbuyeho tuzajya tubona abarwayi cyangwa abana bafite ubumuga bukomeye busaba ko buvurirwa ku bitaro byihariye muri iyo gahunda”.

Kuruhande rw’inama yigihugu y’abafite ubumuga, Emmanuel Ndayisaba umuyobozi wayo avuga ko intego zabo niyo kuvumbura ubumuga umwana afite akivuka, ije ari igisubizo cyo kugabanya umubare wabafite ubumuga, bikazatangirira mu bigonderabuzima 15.

Yagize ati “ni ikintu cyiza kuba habonetse ibitabo bisobanura ibyo abantu bajya bagenderaho, twatangiye no kwigisha abashinzwe serivise mu bitaro bitandukanye ariko noneho ko n’ibitabo bibonetse ni byiza ko nabo bashobora kugenda bakigisha bagenzi babo ku buryo hajya haba abantu basobanukiwe kureba umwana akivuka bakareba ibibazo ashobora kuba afite niba ari ubumuga cyangwa nta kibazo afite, ni intambwe nziza…………”

Abarenga miliyari 1 ku isi ni ukuvuga 15% bafite ubumuga muribo miliyoni 190 bangana na 3,8% ni abafite imyaka 5 kuzamura, mu Rwanda ubushakashatsi bwa DHS bugaragaza ko mu bantu miliyoni 11.537934. Abagabo bangana na 3,1% mu bihumbi 174.949 naho abagore ibihumbi 216.826 bangana na 3,6% bose bafite ubumuga.

Inkuru ya Emilienne Kayitesi / Isango Star Kigali

 Aug 31, 2023 - 13:30