
Ibikorwa by’inzego z’umutekano byo gufasha abaturage bizatwara arenga miliyali 2,7
Mar 18, 2025 - 11:35
Minisiteri y’ibikorwaremezo yatangije ko ibikorwa by’inzego z’umutekano byo gufasha abaturage mu mibereho myiza n’iterambere yabasabye gufata neza ibikorwaremezo bari kubakirwa hirya no hino mu gihugu kuko ari ryo shingiro ry’iterambere. Ni mugihe inzego z’umutekano zivuga ko bahisemo kuza mu bikorwa biteza imbere imibereho myiza y’abaturage kuko aribwo umutekano mugari uba wuzuye.
kwamamaza
Ibikorwa by’inzego z’umutekano byo gufasha abaturage mu mibereho myiza n’iterambere byatangijwe hirya no hino mu gihugu birimo kubakira imiryango 70 itoshoboye, kubaka amarerero 1o n’ ibiraro 13.
Hazanatangwa kandi ubuvuzi butandukanye mu ntara zose, byiyongera ku bikorwa by’isuku n’isukura bizaterwa inkunga no gutera inkunga amakoperative, byose bikazatwara arenga miliyali 2,7 z’amafaranga y’u Rwanda.
Umuvuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface RUTIKANGA, yavuze ko umutekano mugari arusanga abaturage bafite ibyibanze anibutsa ko ibi bikorwa byatangijwe mu rwego rwokwizihiza imyka 31 yo kwibohora n’imyaka 25 Polisi imaze ikorana n’abaturage.
Yagize ati: “Burya mu Rwanda umutekano ni mugari, umutekano si ukuba umuntu atakubiswe cyangwa yibwe, umutekano uhera mu mibereho myiza. Abana bize, bariye, babonye amashanyarazi, ibikorwa biragenda neza…umutekano uhera aho. Rero umutekano wacu urawagura tukawujyana no mu buzima busanzwe bwa buri munsi bw’umunyarwanda. Kandi ibyo b ikorwa byose tugomba gufatanya nabo.”

Abagenerwabikorwa bavuga ko bishimiye ibi bikorwa kuko hari abatari babimenyereye ku nzego z’umutekano.
Umuturage umwe yagize ati: “uko tubitekereza, tuzi ko baduhiga…!”
Inzego z’umutekano zanahaye inkunga ingana na miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda koperative y’abahoze bambutsa ibiyobyabwenge na magendu ku mipaka abafasha mu bikorwa by’ubuhinzi.
Umwe mu bagize iyi koperative yabwiye Isango Star ko “njyewe nakoze uburembetsi mu bucuruzi bwambukiranya imikapa, byari ibibazo b ikabije. Nyuma baza kutuganiriza tubivamo. Dushimiye inkunga baduhaye, turashimira ubuyobozi bwa Polisi bwadutekerejeho.”
Aba bahoze bakwepana n’izi nzego z’umutekano kugira ngo badahura nazo mu nzira bari kunyuzamo ibiyobyabwenge cyangwa magendu.
Biteganyijwe ko ibikorwa byose bizakorwa n’izi nzego z’umutekano mu gihugu hose bizamara amezi atatu.

kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


