Nyaruguru : Hari abaturage basaba ko hakwiye gushyirwaho gahunda y'igitabo kuri buri rugo

Mu ntara y'Amajyepfo mu karere ka Nyaruguru, Minisiteri y'uburezi n'abafatanyabikorwa bayo bahizihirije umunsi mpuzamahanga wahariwe gusoma no kwandika hanatangizwa ukwezi ko gusoma mu Rwanda.

kwamamaza

Kwizihizwa k'uyu munsi, no gutangiza ukwezi kwahariwe gusoma no kwandika mu Rwanda, aha i Nyaruguru byakozwe abayobozi muri Minisiteri y'uburezi, abo mu rwego rw'igihugu rushinzwe guteza imbere uburezi bw'ibanze, bari kumwe nabo bafatanya mu guteza imbere uburezi, basura irerero ry'abana riherereye mu Mudugudu w'ikitegererezo wa Munini bareba imyigire y'abana, nabo babagaragariza ko hari urwego rwiza bamaze kugeraho babifashijwemo n'imfashanyigisho z'ibitabo n'ubutumwa bareba mu mashusho bakanumva mu majwi byose bikabungura ubwenge.

Ni bintu abaturage b'aha i Nyaruguru bashima, bakanabigaragariza mu mbyino n'indirimbo. Gusa bagasaba ko kugira ngo umuco wo gusoma urusheho gutezwa imbere, buri rugo rwahabwa ibitabo byo gusoma bingana n'umubare w'abagize umuryango.

Umwe yagize ati ibitabo biracyari bike twifuza ko habaho nkuko batanga nk'inzitiramubu bagahera ruhande wenda bakajya batanga ibitabo kugirango buri rugo rugire igitabo cyo gusoma. 

Undi nawe yagize ati abaturage bakunda gusoma ariko nta bitabo bihagije dufite, twasaba ubuvugizi ko buri rugo rugomba kugira igitabo kugirango n'umunyeshuri ajye akirebamo nawe asome.

Kuri ibi byifuzo byabo, umuyobozi mukuru w'ikigo cy'igihugu gishinzwe guteza imbere uburezi bw'ibanze (REB) Dr. Mbarushimana Nelson avuga ko leta yifatanyije n'abafatanyabikorwa bayo, ibitabo n'inzu z'isomero bizagenda birushaho kubegerezwa.

Yagize ati iyo gahunda twarayitangiye hari ibitabo bihari,ni urugendo twatangiye kandi twizera ko tuzarusoza neza cyane yuko ubuyobozi bw'igihugu, haba Minisiteri y'uburezi, urwego rw'igihugu rushinzwe uburezi bw'ibanze n'aba bafatanyabikorwa,  bari kubitegura ku buryo hatuburwa ibitabo, dufite icyizere yuko mu gihe kiri imbere, amasomero azaba yageze hose kandi agatanga n'umusaruro.          

Mu kwezi ko gusoma no kwandika kwatangijwe mu Rwanda, muri club, mu masomero no mu mashuri , hazongerwa ibitabo binahabwe abana,hazanatangwa ibiganiro bikangurira ababyeyi gufasha abana babo gusoma hagamijwe kugabanya umubare w'abatazi gusoma neza dore ko ngo mu rwego rw'isi imibare igaragaza ko abari mu kigero cy'ubwangavu n'ubugimbi basaga miliyoni 617 badafite ubumenyi bw'ibanze mu gusoma no kwandika nkuko ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku burezi n'umuco (UNESCO) riheruka kubitangaza mu mwaka w'2017.

Inkuru ya Rukundo Emmanuel Isango Star Nyaruguru

 Sep 9, 2022 - 09:02