
Ibigo by'ubwishingizi birongera imbaraga mu gihe hari abanyarwanda badafite ubumenyi kubwishingizi
Aug 30, 2024 - 08:21
Mu gihe ibigo by’ubwishingizi mu Rwanda bikomeje kongera imbaraga muri serivisi buha ababigana, bamwe mu banyarwanda baravuga ko badafite ubumenyi ku byerekeye ubwishingizi n’ababizi ntibabihe agaciro.
kwamamaza
Nyuma y’imyaka ikabakaba 107, ikigo cy’ubwishingizi Sanlam kimaze gikorera muri Afurika, kuri uyu wa kane cyatangije ubufatanye bw’ishoramari n’ikigo Allianz cyo mu Budage bibyara SanlamAllianz General Insurance Plc.
Jean Chrysostome Hodari umuyobozi mukuru wa Sanlam insurance Plc, avuga ko bizatuma barushaho gutanga serivise nziza.
Ati "ubwo umwe ari uwa mbere ku isi Allianz, undi akaba ari uwa mbere muri Afurika Sanlam bakwiye gufatanya imbaraga bagahuza ubu bunararibonye kugirango barusheho guha abanyafurika serivise z'ubwishingizi ndetse n'imari muri rusange".
Ni ubufatanye bubayeho mu gihe ubwishingizi by’umwihariko ubw’imitungo, ari inzira itarayobokwa na benshi mu banyarwanda, aho bamwe bavuga ko babiterwa no kutabigiraho ubumenyi.
Kuri ibi, Jean Chrysostome Hodari akomeza avuga ko bituruka ku kuba abanyarwanda benshi batumva akamaro k’ubwishingiza bigatuma batabigira umuco.
Ati "usanga abantu tubibabwira bamwe bakumva ko ari ibintu bitaribyo, bakumva ko batazabona amafaranga yabo, wajya kubona ukabona abantu gufata ubwishingizi ni ibintu bigoye cyane kugirango abanyarwanda babyumve ariko ni urugendo, twizera ko bizagenda buhoro buhoro abantu babyumva".
Imibare itadukanye igaragaza ko ku isi yose ko imibare y’abantu bafata ubwishingizi ku isi ari mike aho bari hagati ya 6-7% mu bihugu bikize, Africa ikagira umubare muto w’abafata ubwishingizi, mu gihe mu Rwanda ho abenshi ari abafite ubwisungane mu kwivuza mutuelle de santé, nabwo bwasabye Leta imbaraga nyinshi kugira ngo abanyarwanda babwibonemo.
Inkuru ya Vestine Umurerwa / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


