Abarimu barashima leta y’u Rwanda uburyo ikomeje guha no kongerera agaciro uyu umwuga n’abawukora

Mu gihe isi yose yizihizaga umunsi mpuzamahanga w’umwarimu, mu Rwanda ho hari abarimu hirya no hino mu gihugu bavuga ko bashimira leta y’u Rwanda uburyo ikomeje guha no kongerera agaciro uyu umwuga n’abawukora binyuze mu buryo butandukanye ugereranyije n’ibihe byahise, gusa barasaba leta ko yakongera ubukangurambaga mu babyeyi kugirango barusheho gufatanya nabo kurerera igihugu, no kugirango hatangwe uburezi bufite uburere.

kwamamaza

Ku itariki ya 05 Ukwakira buri mwaka isi yose yizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe Umwarimu, u Rwanda narwo rwifatanya n’abakora uyu mwuga kuwizihiza, gusa uyu mwaka ibirori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wa Mwarimu ntabwo byabaye nkuko bisanzwe bikorwa , kubera ko byahuriranye n'itangira ry'amashuri aho abanyeshuri bakijya ku mashuri n'abarimu bakaba bagomba kubanza kubakira.

Abarimu bigisha hirya no hino mu gihugu baravuga uko uyu munsi usanze ubuzima bwa Mwarimu buhagaze muri rusange. 

Umwe yagize ati "byarahindutse, Minisiteri y'uburezi yewe na leta y'u Rwanda hari ukuntu yatekereje Mwarimu ku buryo bwihariye, amafaranga irayazamura nkuko byagiye bigaragazwa, ntago Mwarimu aragera aho ameze neza cyane ariko ubu rwose Mwarimu ameze neza".

Undi yagize ati "imbogamizi mu buzima ntizibura ariko dukurikije uko leta igenda igerageza kutwitaho mu birebana n'imibereho  bigenda bihinduka nubwo wenda bitaba bihagije kandi ntanibyahaza muri iki gihe, ibihe biragoye ariko ubona ko leta igenda igerageza kugira icyo ikora". 

Kugirango Umwarimu yishimire umwuga akora ngo ni uko abo yigishije bigirira umumaro bakawugirira n’igihugu muri rusange, gusa ngo ibyo biba iyo uburezi buhuye n’uburere abana bahabwa bityo bisabira abayeyi ubufatanye kuko ngo usanga basa nk’abadohotse ku kwita ku bana igihe bari mu rugo.

Abinyujije ku rubuga  rwe rwa Twitter Dr. Valantine Uwamaliya Minisitiri w’uburezi mu Rwanda yifurije umunsi mwiza Abarimu anashima akazi keza bakora ko kuzamura abato mu bumenyi n’imyumvire.

Yagize ati "Umunsi mwiza ku barimu mwese,dushima akazi keza mukora mu kuzamura abato mu bumenyi n’imyumvire, mureke dufatanye kuba umusemburo w’impinduka ziganisha ku kuzamura ireme ry’uburezi nk’umusanzu mu kubaka u Rwanda twifuza. Happy International Teachers Day".

Umunsi mpuzamahanga wa Mwarimu washyizweho taliki ya 05 Ukwakira 1966, ubu ukaba wazihijwe ku nshuro ya 56, uyu mwaka insanganyamatsiko ivuga ko impinduka mu burezi zihera ku barimu.

MINEDUC itangaza ko mu Rwanda ibirori byo kwizihiza uyumunsi izawutangaza mu minsi iri imbere ya vuba.

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence Isango Star Kigali 

 Oct 6, 2022 - 08:53