Hatangijwe imikoranire y'ibihugu mu kuvura indwara zandurira mu maraso

Kuri uyu wa 3 ibihugu bine byo muri Afurika y’Iburasirazuba byatangije umushinga uhuriweho n’ibi bihugu, ugamije ubuvuzi bw’indwara zandurira mu maraso aho byasize bifunguye ubu buvuzi mu bitaro bibiri byo mu Rwanda aho bije byunganira ibitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK) mu kuvura indwara ya hemophilia.

kwamamaza

Ni umushinga uhuriweho n’ibihugu 4 by’Afurika y’Iburasirazuba birimo Kenya, Tanzania, Uganda, n’u Rwanda aho uyu mushinga ugamije guhuriza hamwe imbaraga muri ibi bihugu mu kuvura indwara zandurira mu maraso higanjemo indwara y’ukuvura kw’amaraso mu mubiri izwi nka hemophilia.

Inzego z’ubuzima mu Rwanda zivuga ko hari ibyo u Rwanda ruzungukira kuri ibi bihugu mu rwego rw’ubuvuzi bw’iyi ndwara nkuko bivugwa na Dr. Gilbert Uwizeyimana umuganga w’indwara z’amaraso mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali CHUK.

Yagize ati “Icyo bizongera ni ubumenyi kubera ko aba bo mu burasirazuba cyane cyane Kenya na Tanzania batangiye mbere yacu, bafite byinshi babonye kurusha twebwe”.   

Nyuma y’uko bamwe mu bayirwaye bagaragaje ibibazo n’imbogamizi kuri iyi ndwara.

Umwe yagize ati “Mu Rwanda turacyafite ikibazo imbogamizi ni nyinshi, ubu CHUK niho tujya twese ariko turifuza kuba twagira ahantu henshi mu gihugu byibura buri ntara tukagiramo santere”.

Hanaboneyeho mu Rwanda hatangizwa ubu buvuzi mu bitaro bibiri bikuru bya Gahini mu burasirazuba n'ibitaro bikuru bya Kaminuza bya Butare (CHUB), ibyo bikazunganira ibitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK) byatangaga ubwo buvuzi byonyine ibizakemura izo mbogamizi.

Murindabyuma Sylvestre umuyobozi w’ungirije w’umuryango ugamije kurwanya hemophilia mu Rwanda nibyo agarukaho.

Yagize ati “iyi serivise yaratangwaga ariko igatangwa mu buryo butanoze kandi buciriritse nyamara turamutse tuvuze ko ubungubu hari ikigenda cyiza cyaguka byaba ariyo mpamvu itumye turushaho kwifatanya n’abavandimwe bo mu burasirazuba bw’Afurika kugirango turusheho kubungabunga gufata neza abo barwayi ndetse no kubateganyiriza ubuvuzi bwagutse kandi bwihuse”.

Yakomeje agira ati “Mu kugirango bipimishe kubera ko ari ibintu bigorana ndetse no kubona imiti bikagorana ariko tugenda tubona ibisubizo byabyo, duteganya ko mu minsi iri imbere bazaba babayeho neza nk’abandi banyarwanda bose babona ubuvuzi bw’ibanze bwihariye bujyana n’imiti ya hemophilia bahabwa”.

Hemophilia (hemofiliya) ni indwara ituma amaraso y’umuntu atavura uko bikwiye cyangwa ngo akame igihe akomeretse, ku buryo ashobora kuva bikabije bikaba byanamuviramo kubura ubuzima. 

Ubu mu Rwanda abarwayi bazwi bagera ku 142 aho bivugwa ko ari bake ku buryo hakwiriye ubukangurambaga bukwiriye.

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali

 Aug 31, 2023 - 15:28