Amajyepfo: Minisiteri y'Urubyiruko irarusaba kubyaza umusaruro amahirwe ahari

Mu ntara y'Amajyepfo, urubyiruko rwiga mu mashuri makuru na za kaminuza, ruravuga ko rugiye kurushaho kwitinyuka no guhanga imirimo ruhereye ku mbaraga rufite na bike rwinjiza bashingiye ku ngero z'ababikoze bikabahira.

kwamamaza

Gimy Mulisa wamamaye nk'umukinnyi wa APR FC, wakinnye mu ikipe y'igihugu Amavubi ari mu nkingi zayo za mwamba, agakina ku mugabane w'Iburayi nyuma yo gutsinda igeragezwa ryarimo abakinaga muri shampiyona zirimo iy'Ubutariyani, Ubufaransa n'ahandi ku Isi, waje kuba umutoza w'Amavubi na APR FC ni umwe mu baganirije urubyiruko rwiga mu mashuri makuru na za kaminuza, ubuzima yakuriyemo bushariye aho yakinishaga ibirenge ariko kwiha intego kwe, bimufasha gukabya inzozi.

Yagize ati "ni amahirwe kuri aba bana bagomba kubyaza umusaruro, ni amahirwe utapfa kubona,twe ntayo twagize ariko twashyizemo imbaraga tuniteza imbere". 

Iraguha Braise Patience na Tumukunde Ange, ni bamwe mu basangijwe ubunararibonye n'aba ba rwiyemezamirimo, banifuza kugera ikirenge mu cyabo, aho ngo bitinyaga basubijwe.

Iraguha Braise Patience ati "byantinyuye rwose nta mafaranga aba make mu gutangiza umushinga, ubu nshobora gufata amezi nkigomwa muri icyo kiraka nkaba natangiza agashinga nkikorera".

Tumukunde Ange nawe ati "bitewe n'ibiganiro maze kumva menye ko wahera kuri bike cyangwa ukabwira n'ababyeyi bawe bakagufasha, ukagenda ukora ibiraka ukabasha gukora". 

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco Sandrine Umutoni, avuga ko uko guhuza urubyiruko n'abari ku isoko ry'umurimo ngo basangizanye ubunararibonye, ari igikorwa Leta izakomeza gukora nk'umuti w'icyuho cyari gihari.

Ati "urubyiruko turabizi barashoboye bafite imbaraga kandi barifuza no gutanga umusanzu wabo wo kubaka igihugu cyacu, twe kuri Minisiteri tugomba gutanga ayo mahirwe kugirango nabo bahure n'abantu batanga akazi bakumva, bakamenya uko isoko ry'umurimo riteye, kubigeraho bisaba iki kugirango bahange imirimo yabo".      

Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco, igaragaza ko iki ari igisubizo kimwe kiyongera ku bindi biri gukorwa mu bufatanye bwa Leta, ubw'abikorera na Minisiteri y'Uburezi binyuze mu kunoza inyigisho zihabwa urubyiruko mu mashuri, hagamijwe kugabanya igipimo cy'ubushomeri mu rubyiruko.

Inkuru ya Rukundo Emmanuel / Isango Star Amajyepfo

 Nov 2, 2023 - 19:32