Ibigo by’amashuli bigiye guhuzwa n’amakusanyirizo y’amata nk’ibyafasha abana biga kunywa amata.

Ikigo cy'igihugu gishinzwe ubuhinzi n'ubworozi, RAB, kiravuga ko ku bufatanye n'ibigo bya minisiteri y'uburezi,bagiye guhuza ibigo by'amashuri n'amakusanyirizo y'amata kugira ngo abana bose mu mashuri bajye banywa amata. Ni mu gihe  byitezweko  ibi bizagerwaho bihereye kuri gahunda yo kongera umukamo, aho muri 2024, umukamo w’amata mu gihugu uzagera kuri toni zisaga miliyoni imwe uvuye kuri toni zisaga ibihumbi 999 mu 2022.

kwamamaza

Kwizihiza umunsi mpuzamahanga w'amata byasanze mu Rwanda hari ibigo by'amashuri byashyizeho gahunda yo kongera igikombe cy’amata ku ifunguro ry'abana. Kimwe muri ibyo bigo,ni urwunge rw'amashuri rwa Tabagwe rwo mu karere ka Nyagatare, aho abana biga mu mashuri abanza kugera mu mwaka wa kabiri babona amata ku buntu,ariko abandi bakayagura.

Bamwe mu bayagura bavuga ko kubona amata hafi yabo hari icyo byongereye mu myigire yabo.

Umwe yagize ati: “nk’urugero nkanjye iyo numva ntameze neza ndagenda ngafata agakombe k’amata nkanywa nkongera ngasubira mu ishuli. Uba umeze neza kuko nibura wumva hari nk’akantu kagiye munda kuburyo urumva isomo rikurikira, cyangwa se waba uri gusinzirira mu ishuli, ukajya kunywa amata hanyuma ugasubira mu ishuli ukoga umeze neza.”

Undi ati: “amata arimo intungamubiri nyinshi kandi zifasha umunyeshuli mu kwiga, kuko umunyeshuli utanywa amata nta buzima bwiza aba afite ndetse no mu ishuli aba asinzira. Ariko nk’aha iyo anyway amata bigufasha kugira ngo utaza gusinzira mu ishuli ndetse ubashe kwiga amasomo yawe neza.”

Ubusanzwe abiga ku rwunge rw’amashuli rwa Tabagwe banywa amata ku buntu ni abiga guhera mu mashuri y'incuke kugeza mu mwaka wa kabiri w'amashuri abanza.

Icyakora Rurangwa Moses; umuyobozi w'iki kigo cy'amashuri, avuga ko bibaye byiza umubare w'abayafata wakiyongera kuko bibafasha mu myigire ndetse n'imikurire.

Ati: “n’ubu abenshi bafite abahinda kuko twabahagaritse kuko ubundi bayafataga kugera muri P5. Noneho bigeze ejo bundi batugabanyirije litiro twagombaga gufata bitewe n’uko uruganda rw’Inyange rwari ruyakeneye, ubona ko abandi iyo bagiye kunywa bagira agahinda kuko bari baramenyereye, banywa amata hamwe n’abandi. Ariko ari ibishoboka ubushobozi bubonetse byaba ari byiza rwose.”

Dr. Uwituze Solange; umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe ubworozi mu kigo cy'igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, RAB,avuga ko kugira ngo abana bazabashe kubona amata ahagije ku mashuli kandi ku giciro gito, hagiye kujyaho gahunda yo guhuza amashuri n'amakusanyirizo.

Ati: “icyo turi gukora, Minisiteri y’ubworozi ndetse na RAB bifatanyije n’ibigo  bya  minisiteri y’uburezi, ni ukureba uburyo nkuko hagiyeho gahunda yo kuvuga ngo ibigo bijye bigura imiceri n’ibishimbo hafi yaho amashuli ari, ni kimwe nuko turi gushaka ko amakusanyirizo yo hafi y’amashuli azajya avugana n’amashuli kuburyo amata avuye ku makusanyirizo ahita yinjira ku mashuli no ku marerero kugira ngo abana babashe kubona amata hafi kandi atasabye byinshi, kugira ngo n’igiciro kigabanuke.”

Ibipimo bigaragaza ko mu Rwanda,umuntu anywa litiro 75 ku mwaka, mu gihe ibipimo bya FAO biteganya ko umuntu wo mu nsi y'ubutayu bwa Sahara agomba kunywa Litiro 125 ku mwaka.

Gusa u Rwanda rwateye intambwe ishimishije mu kuzamura umukamo,aho rwavuye kuri Toni 142 511 zigera kuri Toni 999 976 mu 2022.

Ku bufatanye n'abafatanyabikorwa ba minisiteri y'ubuhinzi n'ubworozi barimo IFAD, binyuze mu mishinga nka RDDP ndetse n'iyindi, intego ni uko uzazamuka ukagera kuri Toni 1 274 554 mu 2024.

@ Djamali Habarurema/Isango Star-Nyagatare.

 Jun 2, 2023 - 08:17