Hasinywe amasezerano y'ubufatanye agamije kuzamura umusaruro w'ibikomoka k'ubuhinzi

Ishami ry'umuryango w'abibumbye rishinzwe ibiribwa ku isi (world food programme) ndetse n’imiryango ishinzwe kongera umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi mu Rwanda byasinyanye amasezerano y’ubufatanye y’imyaka 5 agamije gufasha abagera ku bahinzi bato n’abaciriritse bagera ku bihumbi 200 bo mu turere twose tw’u Rwanda ariko hakibandwa ku rubyiruko rw’abakobwa n’abahungu.

kwamamaza

Ni amasezerano y’imyaka 5 yasinywe hagati ya world food programme ishami ry'umuryango w'abibumbye rishinzwe ibiribwa ku isi hamwe n’umushinga ugamije kuzamura umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi wa Hinga Wunguke, aya masezerano agamije gufasha abiganjemo urubyiruko rukiri ruto abakobwa n’abahungu bagakora ubuhinzi bugamije iterambere.

Laurent Urimubenshi umuhuzabikorwa w’uyu mushinga abisobanura agira ati "uyu mushinga ni umushinga w'imyaka 5 world food programme ifatanyamo na Mastercard Foundation ndetse na Guverinoma y'u Rwanda binyuze muri Minisiteri y'urubyiruko, ni umushinga ubwawo ugamije guteza imbere ibikorwa by'ubuhinzi n'ubworozi ariko ikigenderewe ni uko ibyo bikorwa bizamuka bigatanga imirimo myinshi ku rubyiruko, umushinga ugamije guteza imbere ubuhinzi kugirango butange imirimo ku rubyiruko ariko cyane cyane hibandwa ku rubyiruko, abakobwa , abagore bakiri bato".     

Ni gahunda igamije kwihaza mu biribwa hanongerwa umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi cyane cyane ibihingwa ngandurarugo byo bishobora no kugabanya ibiciro bihanitse ku isoko ry’ibiribwa by’uyu munsi.

Mme Nyirajyambere Jeanne d’Arc umukozi muri Hinga wunguke ushinzwe imirire myiza no kugeza abahinzi ku masoko nawe yagize ati "tuzakorana cyane kugirango dufatanye kongera umubare w'urubyiruko ruri mu buhinzi mu bijyanye no ku bihingwa bitandukanye tuzakoraho kugirango umusaruro we abashe kuwugeza ku isoko, tuzafatanya kugirango abahinzi miliyoni babashe kugezwa ku isoko babashe gukora ubuhinzi buvuguruye cyangwa se ubucuruzi bushingiye ku buhinzi kandi babashe no gihindura imirire bagire imirire myiza........."

Mu myaka 5 uyu mushinga uzashorwamo agera kuri miliyoni 15 z’amadorali y’Amerika, akoreshwe mu turere 30 tw’u Rwanda ariko hibandwa kuri 13 Hinga Wunguke ikoreramo. Ndetse abagera kuri miliyoni bakazagerwaho n’iyi gahunda mu buryo bwo kongera umusaruro ku bikomoka ku buhinzi buciriritse.

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali

 Sep 15, 2023 - 13:37