Ibipimo by’ubudaheranwa mu Rwanda bimaze kugera ku kigero gishimishije

Kuri uyu wa Gatuanu w'icyumweru dusoje I Kigali hateraniye inama mpuzamahanga ya 6 ku budaheranwa n’ihungabana ihuza abashakashatsi baturuka mu bihugu bitandukanye ku isi.

kwamamaza

Iyi nama ya 6 mpuzamahanga ku budaheranwa yateraniye i Kigali kubera ibikorwa u Rwanda rwakoze harimo kwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 nkuko bivugwa na Prof. Eugene Rutembesa umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda akaba n'umuyobozi mu bateguye iyi nama.

Ati "kugirango tubemeze ko iyo nama yabera mu Rwanda ni ibikorwa twerekanye, ni uburyo abanyarwanda biyubatse kuva mu 1994 kugeza ubu, byaratworoheye kugirango kwiyubaka mu nzego zose, mu bijyanye n'ubuzima bwo mu mutwe bwari bugeramiwe, mu bijyanye n'imibanire yacu n'abandi no mu bijyanye no kwiteza imbere mu bukungu".

Minisiteri y’ubumwe bw’abanyarwanda n'inshingano mboneragihugu MINUBUMWE, ivuga ko inama nk'iyi ku budaheranwa ari umwanya mwiza wo kungurana ubumenyi no kubasangiza ibyo u Rwanda rwakoze nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, byatumye abanyarwanda badaheranwa n’amateka mabi nkuko bivugwa na Minisitiri Jean Damascene Bizimana. 

Ati "natwe turabasangiza uburyo u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi rwashingiye kundangagaciro z'umuco kuko ubudaheranwa ni imwe mundangagaciro z'umuco nyarwanda tugashaka ibisubizo byari bihuye n'ibibazo bidasanzwe kuko ibisubizo u Rwanda rwishatsemo bishingiye ku muco bigiye mu bushakashatsi bigakwira isi yose byafasha no kungurana ibitekerezo n'izindi ndangagaciro ziri no mu muco w'ibindi bihugu kuko nabo bafite umuco ufite indangagaciro nziza nazo zifasha gusohoka mu bibazo nkibyo bityo natwe tukabyigiraho, harimo no gusangira ubumenyi n'ababifitemo ubuzobere noneho ibyo twanyuzemo twebwe tukareba n'iby'ahandi dushobora gukomeza kwifashisha mu rwego rwo gukomeza kuzahura igihugu no gufasha abanyarwada gukomeza kudaheranwa n'amateka mabi".   

Kayitare Frank umuyobozi w’umuryango interpeace wakoze ubushakashatsi ku budaheranwa mu Rwanda avuga ko ibipimo by’ubudaheranwa mu Rwanda bimaze kugera ku kigero gishimishije.

Ati "twasanze ubudaheranwa ku nzego buri hejuru ku kigero cya 92%, ku muryango no ku muntu kugiti cye nubwo naho bitari hasi cyane ariko twasanze ubudaheranwa buri kuri 76.5% bivuze ko ku muntu ku giti cye no ku rwego rw'umuryango niho hagikenewe gukorwa akazi kenshi". 

Umuryango Resilio uhuza abashakashatsi ku budaheranwa washingiwe mu gihugu cy’Ubufaransa harimo abarimu n’abanyeshuri hagamijwe gukoresha ubushakashatsi ku budaheranwa buterwa n’ihungabana bitewe n’ibibazo runaka biba byabayeho

Inkuru ya Vestine Umurerwa / Isango Star Kigali

 Jun 10, 2024 - 09:13