Huye:Barashima gahunda y’Umurenge mu Kagali iri gukemura ibibazo by’abaturage.

Abaturage baravuga ko bari kubonera hafi serivisi kandi ubusanzwe harimo izabasabaga no kujya I Kigali. Nyuma yaho mur’aka Karere hatangirijwe gahunda y’iminsi 40 yo gukemura ibibazo by’abaturage binyuze mu kitwa “Umurenge mu Kagali”.

kwamamaza

Iyi gahunda y’Umurenge mu Kagari iri gukorerwa mu Mirenge yose uko ari 14 igize akarere ka Huye, aho abakozi b’Umurenge bajya gutangira serivisi mu tugali.

Ubwo umunyamakuru w’Isango Star yatembereraga aho iki gikorwa kiri kubera mu Murenge wa Gishamvu, mu Kagali ka Shori, yahasanze abaturage biganjemo abadafite ibyangombwa bitewe nuko bari bafunzwe igihe hatangwaga irangamuntu, abiyandikisha kugira ngo basezerane imbere y’amategeko, abashaka ibyangombwa byo kubaka, ndetse n’abakenera serivisi z’irembo,  bose bari mu  bari gufashwa.

Umuturage umwe yamutangarije ko “byadushimishije cyane kuko twakoraga urugendo rurerure, twagendaga tukajya mu Murenge ariko ubu nyine byatworoheye, twahise tubona serivise kubera ko badusanze ku Kagali.”

Undi ati: “nari naje hano ku Kagali kuko hari serivise nahashakaga yo gukosoza irangamuntu yanjye yakosamye itari kugaragaza umwirondoro wanjye. Ubusanzwe [serivise]twayishakiraga ku murenge ariko uyu munsi badusanze ku kagali. Twabyakiriye neza kuko urebye kujya ku murenge byatuvunaga kuko tuba tuvuye mu tugali dutandukanye.”

“twaje gushaka serivise mu bijyanye n’ubwubatsi bwo ku rusengero n’ishuli. Serivise y’ubwubatsi twayishakaga tugiye ku murenge.”

“naje hano kwandikisha iby’ubukwe kugira ngo nzasezerane. Twajyaga kubikorera ku murenge I Nyumba, ariko muri aka kanya…serivise yatwegereye. Hari igihe kujya I Nyumba, ubitekereje byakugoraga.”

NKUBANA Vianney; Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gishamvu, avuga ko gahunda y’Umurenge mu Kagali iri gutanga ibisubizo, cyane ko mu gihe gito bamaze batangiye iyi gahunda babonye umubare munini w’abashaka gusezerana.

Ati: “ iyi gahunda y’Umurenge mu Kagali twayitekereje muri gahunda yo kugira ngo twegere abaturage nk’uko ari umurongo duhabwa n’ubuyobozi bukuru bw’igihugu cyacu. Rero navuga ko hamaze gukemuka byinshi.”

“ muri rusange, twabanje kureba ese ni ibihe bibazo abaturage bakunda kubaza cyangwa kuba bafite? Tumaze kugira imiryango myinshi izasezerana kandi n’ubukangurambaga burakomeje kuburyo uko tugenda dusobanura itegeko ry’umuryango usanga benshi bagenda bitabira igikorwa cyo kwiyandikisha kuburyo mu minsi iri imbere tuzagenda dusezeranya imiryango myinshi yabanaga itarasezeranye. Nk’abamaze kwiyandikisha ubu ni benshi.”  

Gahunda y’Umurenge mu Kagali y’ iminsi 40 yo gukemura ibibazo, ije nyuma yaho mur’aka karere hakorewe ubushakashatsi bukagaragaza ko mu nzego z’ibanze hari bamwe bagitanga serivisi itanoze.

Ku rwego rw’utugali, abaturage bari no gufashwa kumenya amwe mu mategeko nk’irigenga imicungire y’umutungo w’abashyingiranywe, impano n’izungura, n’irigenga ubutaka mu Rwanda. Nimugihe abaturage banahabwa n’imfashanyigisho y’udutabo dukubiyemo ayo matageko.

@Rukundo Emmanuel/Isango Star-Huye.

 Aug 3, 2023 - 14:34