ILPD yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali n'ingoro y'amateka yo kubohora igihugu

Ubuyobozi bw’ishuri ryigisha amategeko rya ILPD buravuga ko bufite gahunda yo gukomeza kwigisha abanyeshuri biga amategeko muri iri shuri bakanongeraho no kubigisha amateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 kugira ngo abaryigamo bakomoka mu bihugu bitandukanye bazajye banatanga umusanzu wo kuyirwanya hirya no hino mu bihugu bavukamo no hirya no hiryo ku isi.

kwamamaza

Aba banyeshuri ba ILPD babanje gusura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Kigali ku Gisozi maze basobanurirwa amateka yayiranze ndetse banibonera ibimenyetso byaranze umugambi wa Jenoside , bunamiye Abatutsi baruruhukiyemo,nyuma bakomereza ku ngoro y’amateka yo kubohora igihugu mu nteko ishinga amategeko y'u Rwanda naho basobanurirwa amateka y’uru rugamba rwo kubohora igihugu.

Aba banyeshuri ba ILPD bavuga ko bahigiye byinshi.

Umwe yagize ati "twize amateka yaranze igihugu cy'u Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 kubera ko amategeko yaje kugirango ahane abakoze Jenoside, bidufasha kugirango dukomeze dushyiremo imbaraga haba mu kuyateza imbere no kuyakurikiza muri rusange". 

Undi yagize ati "byadukoze ku mutima twize byinshi, twize ukuntu dushyize hamwe dushobora kwikura mu bibazo, kandi nkatwe nk'abantu bitegura kuba abunganizi mu mategeko twafashe umwanzuro ko bitazongera kuba mu bihugu byacu yewe no muri Afurika kandi tukanashishikariza abunganizi mu mategeko gukomeza gufasha abantu bari mu kaga kandi turabizi ko bahari".   

Ku ruhande rw’iri shuri ryigisha amategeko rya ILPD uboyobozi bwaryo buvuga ko gusura urwibutso bifitiye akamaro aba banyeshuri biga amategeko bikabafasha guhangana n’ahari amacakubiri hose hira no hino muri Afurika no kw'isi muri rusange.

Dr. Sezirahiga Yves ni umuyobozi w’agateganyo wa ILPD yagize ati "tugira abanyamahanga benshi kubera ko abenshi ari abo muri Cameroun, bo baracyafite amakimbirane ashingiye ku ndimi no kuduce, mu kubazana hano rero bakareba ni ukubereka ko amacakubiri ntacyo agezaho, umusanzu bitanga nuko amategeko iyo akoreshejwe nabi ashobora gutuma abantu abatandukanya mu kubatandukanya bikaba byabageza no kuba bamwe bakwica abandi cyangwa bamwe bakifuza ko abandi batabaho".        

Iyi gahunda ngaruka mwaka yo gusura inzibutso ya ILPD kuri iyi nshuro yitabiriwe n’Abanyeshuri 90 biga muri iri shuri bakomoka mu bihugu bitandukanye birimo Gambia ,Cameroun,Ghana,Uganda,Uburundi n’u Rwanda.

Inkuru ya Theoneste Zigama Isango Star Kigali

 Nov 22, 2022 - 06:51