Ibikorwa bitwikwa mu buryo bwo kubitunganya byangiza ibidukikije

Mu gihe Leta y’u Rwanda ifatanyije n’urwego rw’igihugu rishinzwe kurengera ibidudukikije REMA bakangurira abaturarwanda kurwanya ibikorwa bishobora kwangiza ikirere no kubangamira ibidukikije, haracyagaraga ibikorwa bimwe na bimwe byifashisha gutwika mu kubitunganya, ibyo impuguke mu kubungabunga ibidukikije zigaragaza ko uretse kwangiza ikirere ahubwo bigira n’ingaruka ku kiremwa muntu.

kwamamaza

Hari ibikorwa bitandukanye byifashisha umuriro ndetse n’amatanura mu kubitunganya, kugirango bivemo ibikoresho byifashishwa mu yindi mirimo, aha twavuga nko gutwika amakara, gutwika amatafari ndetse n’ibibumbano byakozwe mu ibumba.

Nyamara uku gutwika mu buryo bwa gakondo, impuguke mu kubungabunga ibidukikije zigaragaza ko bishobora kwangiza ikirere ndetse n’umwuka duhumeka umunsu ku wundi.

Abias Maniragaba, impuguke mu kurengera ibidukikije ati "gutwika ugomba gufata ibiti cyangwa se ibyatsi cyangwa se ibindi binyabuzima bishobora gutanga ingufu, bigomba kuba byumye, gusa ikibazo dufite nuko hari n'abatwika ibitumye, ari ugutwika ibyumye, ari ugutwika ibitumye byose bigira ingaruka ku bidukikije".      

Hari abakora ibikorwa byo kubumba ibikoresho bitandukanye bavuga ko nta tanura bafite bityo bifashisha ibyo babonye hafi mu gutwika ibyo baba babumbye.

Ingabire Alexis, umunyamanyabanga nshingwabikorwa w’ihuriro ry’ababumbyi mu Rwanda COPORWA, avuga ko bakomeza gukora ubuvugizi no gufatanya na Leta kugirango aba babumbyi babone ibikoresho bigezweho.

Ati "turi gukora ubuvugizi kugirango turebe ko icyo kintu cyashoboka, ntabwo turi nk'imiryango nterankunga ku buryo bashobora kuba babona ahantu hakoze neza hatuma batwika mu buryo butangiza ubuzima bwabo, ni ibintu byo kugenda tuganiraho n'izo nzego zose zitandukanye". 

Impuguke mu kubungabunga ibidukikije zisanga hakwiye gushyirwaho uburyo bugezweho bwo gutwika bushobora kugabanya ingaruka no kwangirika kw’ikirere.

Abias Maniragaba akomeza agira ati "gutwika ntabwo ushobora kubica ariko hari uburyo bwo gutwika bugezweho ku buryo butwika ikintu kigashya gihiye, hari uburyo batwika mu itanura igafata ubushyuhe ubwo bushyuhe nabwo bugafasha gushyushya icyo kintu, kubera ko twamaze kwangiriza ibidukikije twari dufite inyungu twarazigize igisigaye ni ukugirango dufate ibisigaye neza".

Nubwo ibikorwa byinshi bya muntu usanga bishobora kwangiza ibidukikije, hagenda havumburwa uburyo bushya bwasimbura ubusanzwe bwakoreshwa mu kubungabunga no kurengera ibidukikije.

Inkuru ya Yassini Tuyishimire / Isango Star Kigali

 Jan 16, 2024 - 08:51