Huye-Simbi: Abagikoresha udutadowa n'ibishirira barasaba kuvanwa mu bwigunge

Abatuye mu Murenge wa Simbi baravuga ko REG isa n'iyirengagije kubagezaho umuriro w'amashanyarazi. Ninyuma yaho mu tugari tubiri batuyemo nta n'ipoto ihashinze, bagasaba ko bakurwa mu bwigunge.

kwamamaza

Kutagira umuriro w'amashanyarazi ku batuye mu tugari twa Nyangazi na Gisakura ni imbogamizi ikomeye kuko bituma bagorwa na byinshi ndetse no gukurikirana n'ubutumwa bw'abayobozi bakuru igihe babunyujije kuri televiziyo.

Umwe mu baturage bahatuye yabwiye Isango star ko " kujya kureba umukuru w'igihugu biba bivunanye cyane kuko kugira ngo ujye kureba iyo Televisiyo winjira utanze amafaranga 200. Kandi ayo 200Frw, abenshi ntibaba bayafite. Abifite turagenda nabwo ugasanga turaniganwa cyane, bamwe bagasubirayo batamurebye."

Yongeraho ko "rero baduhaye umuriro, umuntu wese nawe yamashita iwe akajya arena n'umukuru w'igihugu  n'amakuru."

Undi ati:"Ibintu byose tubisanga za Ruhashya iyo, twakoze ibirometero."

Usibye muri utu tugari tubiri tutagira n' ipoto n'imwe y'amashyanyarazi, mu tundi turimo aka Kabusanza na Mugobore, usanga amapoto ari mu midugudu imwe n'imwe. Ibi ngo birushaho kubabera imbogamizi mu mibereho yabo ya buri munsi.

Umuturage umwe yagize ati:" Kwiga kw'abana biragoranye kuko ajya ku ishuri yagera mu rugo akabura uko akora etude."

Undi ati:"Iyo umuntu ashatse gukoresha urugi cyangwa gusudiza ni ukwambuka tukajya naho hakurya mu murenge wa Ruhashya. Twambuka ikiyaga kiri hepfo aha,  hari n'ibirometero nibura nka 25!"

Yongeraho ko "gutwara imbaho ugasanga no aferi, kuzisunika ...mbega aka Kagali kacu nta hantu hari umuriro rwose. Turi mu bwigunge."

"Aha haje umuriro twafata n'izo mashini tukogosha, tukaba twasudira nayo magare, moto igera aha igacila tukabura uko tuyisudira ubwo bakayipakiza indi ikajya za Rugogwe. Ifu y'igikoma rujya gushesha I Cyizi, kwambuka imirenge ibiri ni ibintu bigoranye cyane."

SEBUTEGE Ange uyobora Akarere ka Huye, yizeza aba baturage ko mu gihe cya vuba baxaba bagejejweho umuriro w'amashanyarazi binyuze mu mushinga mugari wanatangiye gushyirwa mu bikorwa.

Ati:" Ibice bimwe na bimwe watangiye gushyirwa mu bikorwa. Uri Kinazi, Rusatira, Ruhashya na Rwaniro n'ibice bimwe by'umurenge wa Ngoma na Simbi, aho bahana imbibi n'iyo mirenge nari maze kuvuga. Simbi, hariya Nyagazi ...naho barahabaruye, ingo barazibariye, barajyanira rimwe n'uyu mushinga."

Abaturage basaba ko bahabwa umuriro w'amashanyarazi, kuko n'abafite ubushobozi bwo gushaka amashyanyarazi akoresha ingufu z'imirasire y'izuba ari mbarwa bitewe n'igiciro cyayo kidapfa kubonwa na buri wese. Bavuga ko ibyo bituma bamwe bahitamo gukoresha udutadowa n'ibishirira barwanya umwijima.

@ RUKUNDO Emmanuel/ Isango Star-Huye 

 Jun 10, 2025 - 10:02