Nubwo hari ibyiza byo kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga ariko haracyarimo imbogamizi

Bamwe mu baturage baravuga ko kwishyurana amafaranga hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga ari byiza kuko akenshi bibarinda gutakaza umwanya ndetse bikabarinda n’ubujura, gusa nanone bagakomoza kukuba bakatwa amafararanga yakabaye inyungu kuribo nk’imbogamizi yo gukoresha iri koranabuhanga.

kwamamaza

Kwihutisha ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu kwishyurana ni imwe muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka 7 igamije kwihutisha iterambere aho biteganyijwe ko ingano y’amafaranga yishyurwa hakoreshejwe ikoranabuhanga (value of payments done electronically) izagera kuri 80% y’umusaruro mbumbe w’imbere mu gihugu (GDP) ivuye kuri 42%.

Ubu buryo bwafashije benshi cyane ubwo icyorezo cya covid-19 cyari cyugarije isi maze zimwe mu ngamba zo kucyirinda hashyirwaho n’uburyo bwo kwirinda guhanahana amafaranga mu ntoki buzwi nka Cashless.

Hirya no hino mu gihugu usanga abaturage bamaze gusobanukirwa n’ibyiza byo gukoresha ubu buryo mu buzima bwabo bwa buri munsi birimo no kubarinda ubujura.

Nubwo bimeze gutya ariko, abaturage bagaragaza y'uko hakiri imbogamizi zatuma rimwe na rimwe iri koranabuhanga bataryubahiriza nkuko abaganiriye na Isango Star bahuriza kukuba bakatwa amafaranga yakabaye inyungu yabo.

Minisiteri y’ikoranabuhanga na Inovasiyo ikavuga ko mu rwego rwo gukomeza gushishikariza abanyarwanda gukoresha ubu buryo iri gutegura ubukangurambaga bugamije kwigisha no kumvisha ibyiza byo kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga birimo no kurinda umutekano w’amafaranga yabo nkuko Kundimana Antoine Marie Zacharie umukozi ushinzwe guteza imbere imishinga y’ikoranabuhanga muri iyi Minisiteri abisobanura.

Yagize ati "turi gutegura ubukangurambaga buzajya busanga abaturage aho bari....... umuntu agomba kumva neza ko cya giciro kiriho ariyo mafaranga aba ariyo gihembo cy'umukozi wamufashije kubikuza, iminara abantu bakoresha kugirango bahererekanye amafaranga, ibyo bintu byose bigenda mu kiguzi kiri mu mafaranga bakata, abashyiraho ibiciro bagendera ku bintu byinshi ariko tuzi neza ko amafaranga ari menshi ariko twizera ko ubuyobozi bw'igihugu bubizi neza ko icyo giciro kigomba kugabanuka".

Ubu bukangurambaga kandi iyi Minisiteri yemeza ko buzasiga iyi gahunda hirya no hino mu gihugu ishyizwe mu bikorwa ndetse n’ibibazo bikigaragaramo birimo nko kuba abakoresha ubu buryo bakatwa amafaranga yakabaye inyungu, hari icyizere cyuko kubufatanye n’ibigo bifasha mu gukora iyi serivisi bizaba byacyemutse bitarenze umwaka wa 2024 mu rwego rwo kuzuzanyana gahunda ya Guverinoma y’imyaka 7.

Inkuru ya Eric Kwizera / Isango Star Kigali

 Aug 10, 2023 - 08:24