Huye: Gushakisha imibiri y'Abatutsi mu isambu y'umuturage birakomje

Mu Karere ka Huye, ubuyobozi bwa IBUKA buravuga ko kugirango ubumwe n'ubudaheranwa bugerweho uko bikwiye, abantu bakwiye gutanga amakuru y'ahakiri imibiri y'Abatutsi bishwe mu 1994 igashyingurwa mu cyubahiro.

kwamamaza

Amakuru y'iyi mibiri y'Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ikomeje gushakishwa mu Murenge wa Ngoma, Akagari ka Ngoma, mu Mudugudu wa Ngoma ya 5 yamenyekanye ubwo bamwe mu bagize umuryango w'umusaza Hishamunda bari bari kubaka uruzitiro rw'inzu yabo, abafundi batanga amakuru.

Umuyobozi wa IBUKA mu karere ka Huye, Siboyintore Theodate avuga ko kuba hashize imyaka 30 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye, imibiri y'Abatutsi bishwe muri Jenoside ikaboneka mu buryo nk'ubu, bihungabanya abarokotse Jenoside, akabasaba gukomera kandi buri wese agatanga amakuru y'aho azi hakiri imibiri.

Ati "kubona imibiri iboneka mu buryo nk'ubu ku barokotse Jenoside bidusubizi inyuma, ndabasaba gukomera, bidusubiza inyuma biratubabaza ariko kandi bikadushimisha ko tuba tuyibonye kugirango tuyisubize icyubahiro ikwiye, aha turimo dukura imibiri ni hagati mungo bigaragaza ko abantu bagiye bafite amakuru bakinangiye kugira icyo bavuga, kugirango inzira y'ubumwe n'ubwiyunge ikomeze ishoboke n'uko abantu bakomeza gutanga amakuru y'ahajugunywe abantu noneho imibiri igashyingurwa mu cyubahiro ikwiye". 

 Abamaze gutabwa muri yombi kugeza ubu ni 5, barimo Hishamunda Jean Baptiste nyiri nzu yari yubatse hejuru y'imibiri ubu yasenywe yose, umwuzukuru we, n'umukobwa we Uwimana Mediatrice nyiri sambu iri gukurwamo imibiri yari ihinzemo urutoki.

Ahari gushakishwa iyi mibiri imaze kurenga 392 ni hafi y'ihuriro ry'imihanda itatu, ujya i Ngoma ku Kiliziya, ujya mu mujyi wa Huye n'ujya i Kibeho unyuze muri santere y'ubucuruzi ya Matyazo.

Ngo hari bariyeri yicirwagaho Abatutsi babaga bavuye i Nyaruguru bahungiye kuri Kiliziya i Ngoma, no kuri Perefegitura ya Butare bahizeye ubutabazi.

Inkuru ya Rukundo Emmanuel / Isango Star 

 Feb 2, 2024 - 10:19