Abadepite basabye ikoranabuhanga rituma abantu badatinda kwa muganga

Mu gihe Leta y’u Rwanda ikomeza gushyira imbaraga mu rwego rw’ubuzima haracyagaragaramo bimwe mu bibazo bitandukanye, abadepite bagize Komisiyo ya Politiki, Uburinganire n'Ubwuzuzanye bw'Abagabo n'Abagore mu iterambere ry'Igihugu, bagaragaje ko hakiri ikibazo cy’uko abantu bagana ibitaro badahabwa serivise nziza kuko bamarayo umwanya munini.

kwamamaza

Komisiyo ya Politiki, Uburinganire n'Ubwuzuzanye bw'Abagabo n'Abagore mu iterambere ry’igihugu mu nteko Ishinga Amategeko, kuri uyu wa Gatatu yakiriye Minisiteri y’ubuzima baganira kuri raporo y’ibikorwa by’urwego rw’Umuvunyi by’umwaka wa 2022-2023.

Abadepite bagize Komisiyo ya Politiki, Uburinganire n'Ubwuzuzanye bw'Abagabo n'Abagore mu iterambere ry'Igihugu, bagarutse ku kibazo cy’uko abaturage bamara amasaha menshi iyo bagiye kwivuza ku bitaro bitandukanye kandi bagakwiye gufashwa bagataha.

Hon. Bizimana Deogratias ati "basezerera umurwayi saa mbiri za mugitondo akava ku bitaro nka saa saba cyangwa saa munani".  

Minisitiri w’ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana yavuze ko hari sisiteme iri gushyirwaho izakemura ibibazo by’imirongo iba aho bishyurira ndetse n’aho bagenzurira ubwinshingizi.

Ati "umwanya munini abantu bawutakaza mu bwinshingizi, twaje kubaka sisiteme iri kurangira y'uko ibigo by'ubwishingizi bwose bitanga amakuru agashyirwa ahantu hamwe, ikindi ni ukwishyura hari aho usanga bishyuje menshi cyangwa bishyuje make, kuba biri muri sisiteme amafaranga azajya y'iteranya uwaba wishyura kuri telephone akabyemeza amafaranga akishyurwa, ibyo byarageragejwe, twihaye intego ko muri iki gihembwe cya mbere cya 2024 biba ikintu cy'ibanze tugomba kuba twakoze".     

Mu bugenzuzi Minisiteri y’ubuzima yakoze yasanze abaturage bajya gusaba serivise kwa muganga bamara amasaha agera kuri ane mu bitaro, muri ayo masaha umwanya ungana na 80% bawumara aho bagenzurira ubwishingizi n’aho bishyurira, n'aho umwanya ungana na 20% akaba ariwo bamarana na muganga.

Sisiteme ifasha kwihutisha serivise zo kwa muganga kuri ubu ikaba iri kugeragezwa mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal, ariko bikaba biteganijwe ko izagezwa n’ahandi mu mezi atatu.

Inkuru ya Vestine Umurerwa / Isango Star Kigali

 Jan 11, 2024 - 08:50