Huye: Bagaragaje imiyoborere mibi none bagaragaweho kutubahiriza amategeko!

Bamwe barimo abagaragaje ibibazo byo muri koperative y’abakanishi b'ibinyabiziga bibumbiye mu muryango"Dufatanye Kora" bagaraweho gukora ibinyuranyije n’amategeko mu kurengera uburenganzira bwabo, nyuma yo gusurwa n’ubuyobozi. Nimugihe nabo bagaragaza ko ibibazo by'ingutu bafite bikomeje kwirengagizwa.

kwamamaza

Abayobozi mu nzego za Leta na Polisi basuye iyi koperative mu nama n'abanyamuryango b'amakoperative ane ahuriye mu Muryango wa "Dufatanye Kora" ishami rya Huye.

Iyo nama yari irimo ubuyobozi bw'ihuriro ry’ayo mashami ku rwego rw'igihugu, abayobozi mu nzego za Leta, Police, ndetse n'ushinzwe amakoperative mu Karere.

Muri iyo nama, hagaragajwe ko hari bamwe mu banyamuryango biganjemo abagaragaye mu nkuru iheruka mwagejejweho na Isango Star, barangwa n’imyitwarire idahwitse ugendeye ku buryo bagaragaza ko bayobowe nabi hawe n’ibyemezo bifatwa n’ubuyobozi batagishijwe inama.

Hatanzwe urugero rw’uko, ubuyobozi bwabo, bwakodesheje umuntu ikibanza kiri aho bakanikira batabimenyeshejwe, abanyamuryango bafata umwanzuro wo gukuraho kioske y’uwo muntu ntawe bagishije inama.

Icyakora ku ruhande rw’abagaragaje mu itangazamakuru ibibazo Bihari.

Icyo gihe, umwe yagize ati:“Abayobozi bo hejuru baratumunze, baraturangije, ntabwo tuzi umutungo dufite uko ungana.”

Undi yagize ati: “ njyewe ndababaye kuko ibintu bidasobanutse.”

 Bamwe muri bo bafatiwe umwazuro wo kwirukanwa muri "DUFATANYE KORA" ishami rya Huye, abandi bategekwa kwandika bemera ibyo bakoze nyuma yo kubwirwa ko hari n’abashobora gufungwa imyaka umunani.

Umwe muri bo yahise ashyira ijwi hejuru, avuga ko ibihano bahawe ari ibisa n’ibibacecekesha, kandi babifatiwe n’abatabifitiye ububusha kuko manda zabo zarangiye.

Bamwe mu banyamuryango bitabiriye iyo nama bagaragaje ko bakeneye inteko rusange bagaragarizwamo imikoreshereze y'umutungo, bakanavugiramo ibibazo by’ingutu bafite bigashakirwa umuti.

Bavuga ko ubwo bazaga mur’iyo nama ari byo bari biteze ko bigeye kuganirwaho ariko bagasanga bihabanye.

 Umwe ati: “Twaje tuziko tugiye kuganirizwa ku bijyanye n’umutungo ariko ntabwo ari byo twabone. Ariko mu miganize nasanze harimo ibibazo by’umutekano mute.”

“ nari niteze ko batubwira igihe cy’amatora y’ubuyobozi bushya

undi ati: “ naje niteze ko tugiye kuganira kubyateza imbere koperatve n’inyungu z’abanyamuryango ariko sibyo mbonye. Ntabwo nyuzwe kuko n’imyanzuro yahafatiwe ntabwo isobanutse. Natekerezaga ku kibazo cy’ibyangombwa by’ubutaka ariko twabajijwe ku kibazo cy’umutekanomuke wahabaye kubijyanye no gukuraho agakiyosike hariho. Urebye ntabwo twanyuzwe kuko icyo twari twiteze sicyo twabonye.”

Yongeraho ko“ndasaba ko ikigo gishinzwe amakoperative cyareba uko kiturenganura.”

Umuyobozi mukuru w’umuryango KORA ku rwego rw’igihugu, Murwashyaka Jean Marie Vianney, ku ruhande rw, avuga ko aba banyamuryango nta mpungenge bakwiye kugira kuko inteko rusange bifuza izaba vuba.

 Anavuga ko bazakomeza gufashwa gusobanukirwa ibijyanye n’amategeko.

Ati: “inama rusange ku rwego rw’igihugu izaba vuba mu matariki abanza y’ukwezi kwa 12. Federation ya Huye ya ’Dufatanye Kora’, ibibazo byo kudasobanukirwa n’amategeko n’ibindi bari bafite…turi gutegura umwiherero uzahuriramo abantu batandukanye z’ubuyobozi bwa Dufatanye, ubwa Duhaguruke, Ubwa Dukore kugira ngo noneho abantu baganirizwe no ku mategeko”

“ turakomeza kubashyiriraho  ubujyanama.”

Nsanzabarinda Athanase, Umukozi ushinzwe iterambere ry’amakoperative n’ibigo by’ubucuruzi mu Karere ka Huye, avuga ko ibibazo aba banyamuryango bafite kugira ngo batere imbere, bakwiye kubanza kunoza imiyoborere n’amategeko.

 Ati: “Birakwiye kubanza kuvugurura amategeko ndetse bareba uburyo bwo gushyraho umusanzu wabafasha kugira ibindi bageraho no kugira ibyo bakora kugira ngo biteze imbere.”

Aba banyamuryango ba ‘Dufatanye Kora’ Butare bakomeje kugaragariza izi nzego  ko ibibazo byagarutsweho bitari ku isonga ry'ibyo bafite, ahubwo ko ngo bakwiye kwita ku buto bw'aho bakorera kandi hagahabwa abandi batabimenyeshejwe, ubuyobozi butumvikana n'abanyamuryango ku ivugururwa ry'aho bakorera hashaje, abayobozi babo bataboneka ngo bakire ibibazo byabo, kutagaragarizwa ikoreshwa ry'umutungo, ibyangombwa by'ubutaka bw'aho bakorera ngo bambuwe ndetse n'ibindi.......bakavuga ko bahanze amaso ubugenzuzi buzakorwa na RCA, nkuko babyijejwe.

<iframe width="560" height="315" src="https://www.youtube.com/embed/u1Uv-y8ccxo" title="YouTube video player" frameborder="0" allow="accelerometer; autoplay; clipboard-write; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture" allowfullscreen></iframe>

@ Rukundo Emmanuel/Isango Star-Huye.

 Nov 14, 2022 - 15:46