Huye: Amwe mu mashuri icyumba cy'umukobwa kiracyafite imbogamizi

Mu karere ka Huye, hari abanyeshuri b'abakobwa bavuga ko aho biga, icyumba cy'umukobwa kigifite imbogamizi y'ibikoresho aho bibagiraho ingaruka mu bijyanye n'isuku n'isukura.

kwamamaza

Mu rwunge rw'amashuri rwa Nkubi mu murenge wa Mukura mu karere ka Huye, hari uburezi bw'ibanze bw'imyaka 9 na 12, ni hamwe mu bigo by'amashuri umunyamakuru wa Isango Star yagezemo, abanyeshuri b'abakobwa bahiga bagaragaza ko mu cyumba cy'umukobwa ari hato kandi harimo n'ubuke bw'ibikoresho birimo ibitanda aho bibagiraho ingaruka mu gihe umubare w'abagiye i Mugongo wiyongereye.

Umwe ati "hari ukuntu umwe aba yarwaye munda kandi bigakara cyane, njye mba mbona ibi bitanda bibiri bidahagije".  

Undi ati "turi benshi ntabwo twabona uko turyama kubera ko hari igitanda kimwe ariko bongereye igitanda kindi hakaba naho kwogera hatandukanye n'icyumba byadufasha cyane".   

Iki ni ikibazo kitari mu kigo cyabo gusa, ibintu n'abayobozi b'ibigo by'amashuri basanga bibangamye ariko mu bushobozi bwabo bagakomeza gupfundikanya byibura ngo icyo cyumba kibe gihari.

Umwe ati "harimo abanyeshuri benshi, hari igihe usanga baryama ari 2 ntabwo biba ari byiza, birasaba ko twagira icyumba kinini gihagije".    

Undi ati "ntabwo byoroha kuko niba ari icyumba nacyo ubwacyo ntigihagije kuba abana 3 baryama ku gitanda kimwe biteza ikibazo kikaba cyagira ibibazo kare ariko twirwanaho".

Umuyobozi w'akarere ka Huye wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Kankesha Annociatha, avuga ko hagiye gukora igenzura n'ubukangurambaga bugamije kureba ahakiri imbogamizi, no kuzishakira umuti kubw'umumaro iki cyumba cy'umukobwa gifite.

Ati "twakagombye kugira imyumvire imwe, ntikabe kakumba ko kwikiza ahubwo kikaba icyumba cyo gukemura ibibazo no gutanga ibisubizo n'ubuzima ku mwana w'umukobwa, ku bufatanye bw'ibigo by'amashuri tuzagerageza dukore igenzura ariko twinjire cyane mu bukangurambaga bwo kumva ko aho umuntu yitungayiriza ni ahantu hanoze kugirango umwana ugiyemo asohoke byose yabitunganyije yinjire mu ishuri nta pfunwe afite".       

Usibye ibitanda, ibiryamirwa, ibyo kogeramo nk'amabase n'indobo n'ibyo kwiyorosa bikiri imbogamizi, ibindi bikoresho birimo za cotex ingengo y'imari yabyo ibigo by'amashuri biyihabwa n'akarere, nabyo bigashyiraho uruhare rwabyo ngo iki cyumba cy'umukobwa kibe gifite ibikoresho byuzuye ariko hamwe na hamwe gitegurwa kikanashyirwamo ibikoresho bihagije kandi bishya iyo hari busurwe n'abayobozi.

Inkuru ya Rukundo Emmanuel / Isango Star Huye

 Nov 12, 2024 - 11:02