Amafaranga Leta itanga yo kugaburira abana ku mashuri ntahagije

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko bitarenze igihembwe cya mbere cy’uyu mwaka w’amashuri 2022-2023 izaba yakemuye ikibazo cy’ubuke bw’amafaranga igenera abanyeshuri muri gahunda yo gufatira ifunguro ku mashuri , dore ko abayobozi b’ibigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye bavuga ko ari make kubera imisoro ihanitse batanga, mu gihe cyo gutanga amasoko yo gutumiza ibiribwa by’umwihariko ibitunganyirizwa mu nganda, bagasaba ko aya mafaranga yakongerwa cyangwa se imisoro igakurwaho.

kwamamaza

Abayobozi b'ibigo by’amashuri abanza n’ayisubumbuye bavuga ko bagorwa cyane n’imisoro batanga mu gihe cyo gutumiza ibiribwa byo kugaburira abanyeshuri ku mashuri bigatuma ayo leta itanga ashirira mu mirosoro cyane ko n’ibiciro ku masoko byazamutse.

Aba bayobozi b’ibigo by’amashuri abanza n'ayisumbuye bafite icyo bisabira Leta.

Umwe yagize ati "turasaba ko ariya mafaranga atakatwa imisoro cyangwa hakarebwa uburyo yongerwa mu gihe icyo cyaba kidashoboka".

Undi nawe yagize ati "icyifuzo nuko ibiryo byose byifashishwa muri gahunda yo kugaburira abana ku ishuri byagabanyirizwa imisoro".

Ni ikibazo Guverinoma y’u Rwanda yizeza kugisuzuma nkuko Dr. Édouard Ngirente Minisitiri w’intebe w’u Rwanda atangaza ko bitarenze igihembwe cyambere cy'uyu mwaka w'amashuri kizaba cyabonewe umuti.

Yagize ati "intego yo kugaburira abana ku ishuri ni ukugirango abana barye kandi barye neza ntabwo rero twatuma na none amafaranga twatanze yaba adahagije ngo tubigendereho, ndagirango rwose icyo kibazo kizabonerwa umuti nka leta tuzabikora kandi tuzabaha igisubizo mu gihe kitarenze iki gihembwe cyambere cy'amashuri". 

Ubusanzwe abanyeshuri bagera kuri 75% nibo Minisiteri y’uburezi yemeza ko bagaburirwa ku ishuri.

Leta itangira umwana amafaranga 56 ku munsi ariyo angana na 40% y’ikiguzi cy’ifunguro ry’umwana ku munsi ku ishuri, asigaye aba ateganyijwe ko atangwa n’ababyeyi,icyakora ibigo by’amashuri byakunze kuvuga ko adahagije none hariyongeraho n’imisoro iza iyasonga.

Inkuru ya Zigama Theoneste Isango Star Kigali

 Nov 4, 2022 - 06:38