Nyagatare: Abacururiza mu isoko rya Rukomo bahangayikishijwe n'umwijima uba muri iri soko

Abacururiza mu isoko rya Rukomo mu karere ka Nyagatare bahangayikishijwe nuko amasaha y'umugoroba badacuruza kandi aribwo abakiriya baba babonetse bitewe nuko nta rumuri rurimo,bityo bagasaba ko ryashyirwamo urumuri kugira ngo bacuruze uko bikwiye.

kwamamaza

Aba bacururiza mu isoko rya Rukomo mu murenge wa Rukomo mu karere ka Nyagatare,bavuga ko babangamiwe no kudacuruza uko bikwiye bitewe nuko iri soko nta mashanyarazi arimo kandi insinga z'amashanyarazi ndetse n'amatara birimo ariko bikaba byarapfuye.

Bavuga ko batangazwa n'uko ubuyobozi bubasaba kwishyiriramo urumuri kandi basora,bityo bagasaba ko ayo matara yakorwa,maze bakoroherwa no gucuruza nimugoroba bidasabye ko bamurikisha amatoroshi abatayafite ntibakore nimugoroba.

Umwe yagize ati "iyo bwije buri wese ashaka ukuntu acana agatoroshi, usanga haba harimo n'abajura bakiba telephone zacu, biduteza ikibazo cy'ubujura cyangwa abakirya ntibaze kuko haba hatabona, turasaba ko leta yaza idushyiriramo umuriro, ibibazo by'iri soko bisa nkaho Leta yabitereranye, niba hari ikibaye gikorwa natwe kandi bakatubaza imisoro".    

Umunyambanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Rukomo Ntirenganya Polain avuga ko impamvu nta bikorwaremezo bishyirwa mu isoko rya Rukomo cyangwa ngo ribe ryavugururwa,biterwa n'uko rigiye kwimurwa. Bityo akavuga ko mu gice cy'ibiribwa,hagiye kuzashyirwa amatara macye y'agateganyo azafasha abahacururiza kubafasha gukorera ahantu hari urumuri.

Yagize ati "mu gishushanyo mbonera cy'umurenge wa Rukomo ririya soko ririmo,icyo umuntu yakora turashaka amatara tuyashyire mu gice cy'ibiribwa ariko ubundi ntabwo duteganya gushyiramo ibikorwaremezo bindi, tuzafatanya na PSF turebe icyo twakora kugirango bibafashe".  

Iri soko rya Rukomo riri mu karere ka Nyagatare,riremwa n'abacuruzi baturutse imihanda yose,barateganya kuryimura bitewe nuko riri ahantu hatuma iyo imvura iguye huzura amazi ndetse binajyanye n'igishushanyo mbonera cy'umujyi,ibi rero bigatuma n'aho ryangiritse hadasanwa urugero nk'ibisima bacururizaho ndetse na za rigore zirimo.

Inkuru ya Djamali Habarurema / Isango Star Nyagatare

 Apr 26, 2023 - 14:17