Bugesera: Ibibazo by'ubutaka ku isonga mu byagaragarijwe urwego rw'umuvunyi

Guhera ku wa 1 w’iki cyumweru urwego rw’umuvunyi mu Rwanda ruri mu karere ka Bugesera ko mu ntara y’Iburasirazuba aho rwatangije icyumweru cy’ubukangurambaga bwo kurwanya akarengane na ruswa, ni igikorwa abaturage bo mu mirenge igize ako karere bageza ku Muvunyi mukuru ibibazo byabo imbonankubone maze bigahabwa umurongo w’uko bigomba gukemuka.

kwamamaza

Urwego rw’umuvunyi rurangajwe imbere n’Umuvunyi mukuru bari mu karere ka Bugesera aho bari kuzenguruka imirenge igize ako karere bakakira ibibazo by’abaturage mu gikorwa cyahariwe icyumweru cy’ubukangurambaga bwo kurwanya akarengane.

Umuvunyi mukuru Nirere Madaleine avuga ko ibi bibazo harimo n’ibibazo bimaze igihe kinini bisiragira mu nkiko ndetse no mu nzego z’ubuyobozi.

Yagize ati "twahabonye ibibazo bitandukanye ibyinshi ni iby'ubutaka , harimo abafite ubutaka bw'ibisigara bya Leta, hari n'ubutaka bw'imiryango n'amakimbirane ku mutungo, hari n'ahagaragaye ikibazo cy'amashyamba y'abaturage ariko atuye ku butaka bwa Leta, hagaragaye ikibazo kijyanye no kurangiza imanza, hari ibyageze mu nkiko dusanga biracyahari, dusanga ibibazo bimaze igihe".       

Ku ikubitiro habanje abo mu murenge wa Nyamata aho ibibazo byinshi byagaragaye byiganjemo iby’ubutaka.

Umuyobozi w’akarere ka Bugesera Richard Mutabazi avuga ko impamvu y’ubwiganze bw’ibibazo by’ubutaka muri ako karere atari imicungire mibi y’ubutaka ahubwo ko birimo n’amateka yaranze u Rwanda ariko ngo ibyo byose hari ikizere yuko bizagenda bikemuka buhoro buhoro.

Yagize ati "inkomoko y'ibibazo si ukudahabwa serivise, inkomoko y'ibibazo ni amateka twanyuzemo ajyanye n'imicungire y'ubutaka n'impinduka zagiye zibamo, mbere abantu bagiraga ubutaka gakondo bakaba bazi metero zabo cyangwa se n'imiyenzi, ikindi iki gihugu cyabayemo Jenoside no mu karere kacu irahaba bamwe basigara ari imfubyi badafite n'amakuru ahagihe ku butaka bw'ababyeyi babo, ibyo byose byagiye bigera no mu gihe cy'ibaruza hari abatari bafite amakuru nyayo, hari abariganyijwe icyo gihe ari umwana muto, gusa tubona bigenda bisobanuka kubera ko ubutaka ubungubu bwandikwa mu buryo bw'ikoranabuhanga".        

Nyuma yuko ibibazo biganiriweho hamwe n’abaturage n'ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ndetse n’urwego rw’umuvunyi bihabwa umurongo w'uko bigomba gukemuka bigahabwa n’igihe ntarengwa gusa ngo birakurikiranwa hakarebwa uko byarangiye nkuko bigarukwaho na Nirere Madaleine Umuvunyi mukuru.

Yagize ati "twahanye gahunda hari ibyahawe kuzakorwaho iki cyumweru cyose, kuwa 5 tuba dufite inama n'abayobozi batubwira ibyo bakemuye nuko babikemuye, buri kibazo cyose cyahawe umurongo".

Ni icyumweru cyatangijwe ku itariki 20 cyikazageza ku ya 25 z’ukwezi kwa 2 mu buryo bwo kwegera abaturage bagakemurirwa ibibazo batiriwe bagera ku cyicaro cy’urwego rw’umuvunyi hamwe no mu buryo bwo kurwanya ibyaha bikomoka kuri ruswa n’akarengane.

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Bugesera

 Feb 22, 2023 - 06:19