Amatafari ya Rukarakara: babumbisha amazi yateza ikibazo!

Abaturage baravuga ko amazi bifashisha mu kubimba amafatari ya Rukarakara bubakisha amazu atizewe. Bavuga ko bakoresha amazi arimo ay’umuvu arimo amafumbire, ayo bameshesheje n’andi batizeye. Ni nyuma yaho ikigo cy’u Rwanda gitsura ubuziaranenge, RSB, gishishikariza abaturandwanda kubakisha rukarakara yujuje ubuzirenenge, bakitwararika ku mazi bakoresha kuko hari atemewe.

kwamamaza

Mu bice bitandukanye by’igihugu, abifashisha rukarakara mu kubaka bagirwa inama yo kwita cyane ku buziranenge n’uburyo bwo kuzubakisha.  Akenshi iyo urebye ababumba aya matafari usanga bakoresha amazi babonye yose, mugihe ubuziranenge bwayo buhera mu kuyabumba.

Abaturage baganiriye n’umunyamakuru w’Isango Star, bashimangiye ko batita mu mazi bakoresha babumba rukarakara.

Umwe yagize ati: “ni isuri iva mu musozi! Iyo imvura yaguye, hari ahantu bacukuye ibyoro agenda akarega noneho akaba ariyo babumbisha. Nawe urabyumva ko aba arimo ifumbire.”

Undi ati: “iyo imvura iguye ni uguca ‘udutega’! nonese amafumbire, ko ari ukwiyaranja, tuba tubizi!”

“ bari basanzwe bazubaka ariko nta bumenyi buhagije bari babifitemokuburyo yabonaga n’ibiziba by’amazi birimo isabune n’iki…akagenda abishyiramo.”

Ku rundi ruhande, ibi byakurura ingaruka ku burambe bw’itafari n’ubuziranenge bwaryo, nk’uko bitangazwa na Alphonse Kanyandekwe; Umuyobozi w’ishami rishinzwe ubuziranenge bw’imyubakire n’iterambere ry’imijyi mu Kigo cy’u Rwanda gitsura Ubuziranenge, RSB.

Yagize ati: “Amabwiriza y’ubuziranenge ntabwo yemerera umuntu gukoresha amazi yafurishije imyenda cyangwa se yakoresheje yoza ibyombo byo mu rugo n’ibiki byose. cyangwa ariya mazi yakushumutse, yabonye muri za rigole cyangwa za ruhurura, ayo nayo ntabwo yemewe. Ibyo nabyo bigira ingaruka ku buziranenge bw’itafari kuburyo mu buryo bumwe cyangwa ubundi ufite no kutabibona muri ako kanya. Wenda ukabona uraribumbye, riraho rirakomeye ariko nka nyuma y’imyaka itatu cyangwa itanu, inzu yajemo umuswa!kuko biriya twita organic matter ni biriya binyabuzima biba byaraboze nibyo soko y’umuswa mu nzu.rero gukoresha ayo mazi ntabwo ubuziranenge bubyemera.”

Avuga ko amazi yemewe ari ay’isoko, ayaretswe, cyangwa ayavanywe munsi y’ubutaka. Kanyandekwe ati: “ ni ayo mazi yonyine yemewe, ayandi yo ntabwo yemewe.”

Ni mu gihe ikigo cy’u Rwanda gishinzwe guteza imere Imiturire n’Imyubakire kivuga ko amabwiriza y’ubuziranenge ku Iyubakishwa rya rukarakara yaje kubunganira mu iyubahirizwa ry’amabwiriza yemera ikoreshwa rya rukarakara mu myubakire mu gihugu hose, mu rwego rwo gufasha abaturage kwibonera amacumbi ku buryo butabahenze cyane ndetse buramba.

@ Gabriel Imaniriho/Isango Star.

 Mar 20, 2023 - 15:42