Umusaruro muke uva mu buhinzi bwo mu Rwanda, impamvu yo gukomeza guhenda kw ibiribwa ku isoko.

Hari abaturage bagaragaza ko umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi bw’imbere mu gihugu ukomeje kuba mukeya ugereranyije n’ibikomoka mu mahanga, bikomeza kugira ingaruka ku izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa ku masoko yo mu Rwanda. Ministeri y’ubucuruzi n’inganda yemeza ko ibi binagira ingaruka ku gaciro k’amafaranga y’igihugu, kuburyo hakenewe ingamba. Ku ruhande rw’ ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi RAB, kivuga ko bagiye gukora ibishoboka ngo hongerwe umusaruro.

kwamamaza

Mu minsi ishize leta y’u Rwanda iheruka gufata ingamba zo kugabanya ibiciro byo bimwe mu biribwa bihingwa mu Rwanda ndetse inakora impinduka mu misoro ya bimwe mu bitumizwa hanze mu rwego rwo kugabanya umugogoro w’ibiciro bimaze iminsi bihanitse ku isoko ryo mu Rwanda.

Gusa bamwe mu baturage bavuga ko iri zamuka rihanitse ry’ibiciro ryakemurwa n’umusaruro uhagije uva mu buhinzi bwo mu Rwanda, ariko n’ibihari kubibona biragoye kubera ko ari bike.

Umwe mu baganiriye na Gabriel Imaniriho; umunyamakuru w’Isango Star, yagize ati : « kugabanya ibiciro byo mu Rwanda ntacyo byaba bimaze kuko [umusaruro] ushobora no kubura kubera ko ari mukeya, no ku masoko hari igihe ujya kuwushaka ukawubura. »

Undi ati : « n’ubundi mu Rwanda ibihaturuka ntabwo ari byinshi , benshi bakunda ibyo mu mahanga. »

Dr. Ngabitsinze Jean Chrysostome ; minisitiri w'ubucuruzi n'inganda, yemeza ko uretse gutuma ibiciro bizamuka, iyo ibitumizwa mu mahanga biruta ibikomoka imbere mu gihugu binatuma ifaranga ry’igihugu rita agaciro.

Ati : « importation dukora ni zifite impamvu, zizwi ku bikenewe n’abanyarwanda. (…) bibaye byinshi, uvanyemo kwica ibiciro byanakwica akamaro k’ifaranga ryacu, byakwangiza byinshi…. »

Dr. UWAMAHORO Florence; Umuyobozi mukuru wungirije w’ikigo gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi, by’umwihariko ushinzwe Iterambere ry’ubuhinzi, avuga ko byagaragaye ko kuba umusaruro ukiri hasi aribyo bituma ibiciro bikomeza kuzamuka.

Gusa iruhande rw’ibi wakwibaza icyo iki kigo gifite ubuhinzi mu nshingano gikora kur’iki kibazo. Mu kiganiro hifashishijwe telefoni, Dr. UWAMAHORO yabwiye Isango Star, ko «hari ibiciro byiyongera cyane kuko  umusaruro w’imbere mu gihugu wabaye mukeya. »

Icyakora anavuga ko « ingamba rero dufite nka RAB, icya mbere harimo kongera imbaraga mu kubona imbuto nziza mu gihugu, hari ikongera imbaraga mu kubona imbuto nziza hagamijwe kongera umusaruro, hari ugushyira imbaraga mu iyamamaza-buhinzi kugira ngo abahinzi bigishwe ubuhinzi bwa kinyamwuga.’

«  hari kandi no kubyaza umusaruro ubutaka bwose bwagenewe ubuhinzi, ni ukugerageza kureba ubutaka bwose bwagenewe ubuhinzi bwose burakoreshwa ? buhingwaho bya bihingwa bibasha gutunga abantu benshi ? byera, bishobora gutanga umusaruro mwinshi ? urabizi ko iyo amapfa yaje umusaruro uragabanyuka, ubwo rero n’uburyo bwo kwirinda turimo kugerageza gushyira imbaraga nyinshi mu bikorwa byo kuhira, haba kuhira ku buso buto ndetse no guhinga mu bishanga ahaboneka amazi. »

«  ni ugushyira imbaraga kandi muri gahunda ya nkunganire iri cyane cyane ku ifumbire ikoreshwa ku bihingwa by’ingenzi. Ibindi harimo kongera imbaraga mu kurwanya indwara n’ibyonyi, ibyo ni ibintu bigaranya umusaruro. Ikindi ni ugufata neza umusaruro wabonetse. »

Ni mu gihe ku masoko hirya no hino mu Rwanda, usanga ibiciro byariyongereye kugera aho byikuba nibura kabiri, kuri bimwe mu biribwa birimo n’ibihingwa mu Rwanda nk’umuceri, ibirayi n’ifu y’ibigori izwi nk’akawunga.

imibare igaragaza ko mu Rwanda, kuva muri 2017 kugeza muri 2022, ubuhinzi n’ubworozi bwagize uruhare rwa 25% mu umusaruro mbumbe w’igihugu, mu gihe uru rwego rwihariye uruhare rungana na 35% mu kugabanya ubukene mu gihugu. Ibi usanga bisaba ingamba ziruseho mu kugana ku ntego ya guverinoma y’u Rwanda ikubiye muri gahunda ya NST1 yo kurushaho kongera umusaruro, igenda igana ku musozo.

@ Gabriel IMANIRIHO/Isango Star-Kigali.

 Apr 27, 2023 - 10:12