Burera: Ingamba zo kurwanya Kanyanga ibangamiwe n’abayambutsa munda!

Abashinzwe umutekano mur’aka karere baravuga ko bahagurikiye kurwanya kanyanga nyuma yuko aka karere kabaye akanyuma mu mihigo kakagirwa inama na Perezida Kagame yo kurwanya iki kiyobyabwenge kihaba cyane. Gusa bavuga ko ubu bari gukomwa mu nkokora n’andi mayeri bahimbywe n’abayambutsa bise ‘KUYAMBUTSA MU NDA’.

kwamamaza

Ubusanzwe Akarere ka BURERA kagizwe n’ imirenge 17, aho 6 muriyo yihariye kuba ihana imbibi n’igihugu cy’abaturanyi cya Uganda ndetse hari n’inzira nyinshi zinyuzwamo ibiyobyabwenge byiganjemo Kanyanga.

Ubwo hatangazwaga uko uturere twitwaye mu gusoza imihigo, Akarere ka Burera kaherutse utundi twose, bituma umukuru w’igihugu Paul KAGAME abagira inama yo kurwanya kanyanga nyinshi zikabamo bikekwako ziba zaturuka hakurya y’imipaka kuko zaza mubyatuma Akarere kaza inyuma.

Icyo gihe ubwo yasozaga inama y’igihugu y’umushikirano ku nshuro ya 18, yagize ati: “Burera niyo yabaye iya mbere uhereye hasi? Uhereye inyuma! Buriya hagomba kuba hari impamvu. Impamvu ya mbere nkeka, muri Burera hariyo kanyanga nyinshi, muzabikurikirane mumbwire ko atari byo.Kanyanga zambuka imipaka, zahindutse ibintu biraho! Kanyanga! Kanyanga murayizi?!”

Bamwe mubatuye aka karere bafatanyije n’inzego z’ishinzwe umutekano zaho, bavuga ko bongeye imbaraga mu kurwanya  kanyaga zituruka hakurya y’imbibi.

Gusa banavuga ko bahura n’imbogamizi zirimo kuba uko bafata ingamba zo kiyirwanya, abo yabase nabo bahindura amayeri yo kuzambutsa zikinjira mu gihugu,

 Bavuga ko ubu hagezweho amayeri yiswe ‘kuyambutsa mu nda’ ni ukuvuga kugera hakurya muri Uganda bakayinywerayo bakayihaga kuko amategeko yaho atabagonga nuko bakagaruka mu Rwanda bayisinze.

Abashinzwe umutekano ku mupaka bashinzwe kurwanya iyinjizwa ry’ibiyobyabwenge, cyangwa ababihanywera, bavuga ko ibyo bikomeje gukoma mu nkokora.

Umwe yagize ati: “Kubera ko twashyizemo ikibatsi mur’uyu mwaka, nyuma yuko …atukiba aba nyuma mu mihigo byagaragaye ko akenshi aribyo byabiteye! Ubu ho twashyizeho ingamba cyane, haje system nshashya yo kujya kuyizana mu nda.”

“ kuyizana mu nda rero ntabwo ari ukuyizana agiye kuyicuruza. Ni abantu baba barabaswe n’ibiyobyabwenge kuburyo we acunganwa natwe….”

Undi ati: “ Muri utu dusantere kaho bita mu Kabere, hano hakurya I Bugande, arayinywa iyo ashoboye noneho rimwe na rimwe akaza agwagwana…nicyo bita kuyambutsa mu nda. Kuko iyo tubafashe murabyumva ni imyaka 3 kugera kuri 7 bitewe n’ibyo azanye bingana.”

“ Ariko iyo biri mu nda kubigaragaza ngo uvuge ngo yayinyonye, ngo yagize ate…tumujyana muri transit center gusa ubundi agataha. Tumufata nk’umusinzi gusa, nibyo bita kuyambutsa munda. Kuko uwo wayambukije munda aba ashobora kugera mu rugo umutekano ugahungabana, agakubita umugore, uwo bahuye akaba yamugirira nabi mu buryo bumwe…”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera buvuga ko bukunze kumva iyi mvugo yo kuyambutsa mu nda mu mirenge ihana imbibi n’igihugu cya Uganda.

Buvuga ko ibyo bubyamagana cyane kuko uwayambukije mu nda n’uwanywereye mu Rwanda bose ari abanyabyaha, nkuko NSHIMIYIMANA Jean Baptiste; umuyobozi w’agateganyo w’aka karere abisobanura.

Ati: “navuga ko bitemewe, haba kuyambutsa mu nda cyangwa n’uyikorera kuko bose ni abanyabyaha, ntabwo rero byemewe. Icyo nakwihutira ni ukubyamagana cyane kuko kuyambutsa mu nda ntabwo byemewe.”

“ icyo nakwibutsa abaturage ni uko bitemewe kandi muri gahunda yo kurwanya ubusinzi, ibiyobyabwenge…iyo gahunda turayifite, hirya no hino mu mirenge twahagurutse kugira ngo tuyirwanye. N’ibyo kuyambutsa munda, iyi mvugo twagiye tuyumva ariko turimo turayamagana, n’ejo twakoreye mu mirenge ya Butaro ku mupaka…”

Ahanini ibiyobyabwenge byiganjemo kanyanga byakunze kugaragara mu mirenge yo mur’ aka karere ka Burera inaha imbibi n’igihugu cya baturanyi cya Uganda. Gusa iyo ugereranyije muri iki gihe no hambere yaho ubona ko bigenda bigabanuka kuko abo zabase abenshi bajya bazinywera iyo.

Icyakora ibyo bigatera imbogamizi z’uko nubwo zagabanyutse mu Rwanda ariko abasinzi bazo bo bahari, ari nabo bateza urugomo ari nabyo abashinzwe umutekano w’aka gace bavuga ko bikomeje kubakoma mu nkokora.

@Emmanuel BIZIMANA/ Isango Star-Burera.

 Aug 14, 2023 - 11:07