Wari uziko abashakanye mu buryo bwemewe n'amategeko iyo batandukanye bongera bagasezerana?

Hari bamwe mu baturage bavuga ko kongera gusezerana baratandukanye mu buryo bwemewe n’amategeko bitabaho abandi bakaba basobanukiwe ko bibaho ariko abenshi batabizi, barasaba ko abayobozi barushaho kubyigisha.

kwamamaza

Ntibyoroshye gutandukana n’uwo mwashakanye, ariko bibaho ko abashakanye batandukana burundu muburyo bwemewe n’amategeko ariko nyuma mukongera mugasubirana ndetse mugasezerana mu mategeko kuko itegeko ribyemera.

Hari bamwe baganiriye na Isango Star bo mu murenge wa Kigali ahazwi nka Norvege, mu kudahuza bamwe bavuga ko bazi ko ibi bibaho ko abatandukanye burundu muburyo bwemewe bongera bagasezerana, abandi bati ntibibaho ndetse ko n’itegeko ritabyemera ko abatandukanye burundu mu buryo bwemewe n’amategeko bongera bagasezerana.

Kongera gusezerana kw’abatandukanye mu rukiko muburyo bwemewe n’amategeko bibaho kuko byemewe n’amategeko aho amategeko avuga ko iyo mwatandukanye umwe aba asubiye mubusiribateri, ari naho kandi abashyingiranywe bafite uburenganzira bemererwa n’amategeko bwo guhindura amasezerano nkuko bivugwa na Kabera Nyiraneza Ange ushinzwe irangamimerere mu murenge wa Rwezamenyo.

Yagize ati “turabanza tukabigisha tukababwira icyo itegeko riteganya n’ukuntu abagiye gushyingiranwa uko bagomba kuzitwara mu rugo rwabo, nka nyuma y’imyaka 3 mu mwerewe kuba mwahiduramo uburyo, mu itegeko birimo ariko biba inshuro imwe gusa, habaho kwiyandisha bisanzwe bakazana ibyangombwa abya gatanya bakongera bakiyandikasha nta kibazo”.

“Kugirango abantu badasezerana impamvu ni 3; kuba utujuje imyaka y’ubukure, kuba waje kugahato, kuba hari irindi shyingirwa wigeze ugira ariko ritaraseswa, ariko iyo nta na kimwe muri ibyo urasezerana nta kibazo”.

Itegeko ryemera ko abashyingiranywe bafite uburenganzira bemererwa n’amategeko bwo guhindura amasezerano mugihe bakibana ariko bigakorwa inshuro 1 gusa ku nyungu z’umuryango babisaba urukiko rubiftiye ububasha rw’aho amasezerano yabo yakorewe, bigakorwa mu buryo bw’ikirego kihutirwa, bakarugaragariza impamvu.

Ingingo ya 240 y’itegeko nº32/2016 ryo ku wa 28/08/2016 rigenga abantu n’umuryango ingingo ya 218 muri iri tegeko ivuga impamvu zo gutana burundu, ikavuga ko buri wese mu bashyingiranywe ashobora gusaba gutana burundu kubera impamvu ibi nta nshuro bigira kugirango abatandukanye bongere basezerane.

Ingingo ya 237 y’iryo tegeko, ivuga ko iyo biyunze bataratandukana bikuraho urubanza rw’ubutane.

Inkuru ya Emilienne Kayitesi / Isango Star Kigali

 Aug 23, 2023 - 12:11