Hemejwe umushinga w’itegeko ry’irangamuntu-koranabuhanga: Amwe mu makuru yaranze umwaka muri politike n’ububanyi n’amahanga

Umwaka w’2023 waranze n’amakuru atandukanye yo mu gisata cya Politiki n’ububanyi n’amahanga arimo ubuvugizi Perezida wa repuburika y’u Rwanda Paul Kagame yakomeje gukorera Umugabane wa Afurika, umaze igihe kinini uhezwa mu miryango n’ahandi hafatirwa ibyemezo bikomeye bireba Isi n’ahazaza hayo. Iruhande rw’ibi, turagaruka ku mubano w’U Rwanda n’ibihugu by’ibituranyi, n’ibindi bitandukanye.

kwamamaza

Ku italiki 9 Mutarama (01) uyu mwaka, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul KAGAME yakiriye indahiro ya Dr. Kalinda François Xavier wari Uherutse kugirwa umusenateri mu nteko ishingamategeko y’u Rwanda, ubwo yarahiriraga kuyobora inteko ishinga amategeko, umutwe wa sena, aho yari asimbuye Dr. Iyamuremye Augustin weguye kuri izi nshingano.

Yagize ati : « ijambo nifuje kubagezaho ni ijambo ry’ishimwe. Mbere na mbere nagiraga ngo mbashimire Nyakubahwa Perezida wa Repubulika kubw’icyizere mwangiriye mungira umwe mu basenateri mu nteko ishingamategeko u Rwanda. »

Amaze kwakira indahiro ya Hon. KALINDA François Xavier, Perezida Paul KAGAME yamusabye gukora neza inshingano ze ashyira imbere inyungu z’abaturage, ndetse amwizeza ubufatanye.

Ati : « ni ukuganira ku mirimo twese dushinzwe, ku nzego zitandukanye, uko tugomba kuzuzanya, bityo tugateza igihugu cyacu imbere. Abanyarwanda n’abadukurikira no kur’uyu munsi twese dushobora gutekereza ibiba biri mu mitwe yabo, bavuga bati ariko bariya bayobozi bari hariya, bateraniye hariya, bashyizeho umuyobozi mushya, Perezida wa Sena, icyo bakomeza gukora kijyane no guhindura ubuzima bwacu kugira ngo bube bwiza kurusha ni iki ? Icyo kibazo nubwo kibazwa ku ruhande rw’abaturage n’abandi bose batuye igihugu cyacu, ubundi nitwe dukwiye kuba turi aba mbere mu kwibaza ngo ariko ibyo dukora… . »

Minisitiri w’umutekano w’Ubwongereza yasuye u Rwanda

Mu gihe ibyo kuzana mu Rwanda abimukira binjiye mu gihugu cy’Ubwongereza mu buryo butewemewe n’amategeko bikiri mu nzira, mu ntangiriro z’uyu mwaka muri Werurwe (03), Suella Braverman; Minisitiri wari uw’Umutekano w’imbere mu gihugu mu Bwongereza, unafite mu nshingano ze ibijyanye n’impunzi, yashyize ibuye ry’ifatizo ahagiye kubakwa inyubako zizakira abimukira mu Rwanda. Ni inyubako zizubakwa mu murenge wa Gahanga mu karere ka Kicukiro, mu mujyi wa Kigali.

Dr. Ernest Nsanzimana wari minisitiri w’ibikorwaremezo, icyo gihe yabwiye itangazamakuru ko “igikorwa cyari kiduhurije hano ni ugushyira ibuye ry’ifatizo kur’uyu mushinga wo kubaka inzu hafi 1500, ariko phase ya mbere hakaba hagiye gutangira kubaka inzu 528. Ariko tugarutse ku gikorwa cyacu ni ukureba ni ubuhe bushobozi dufite bwo kwakira abo bantu. Uyu munsi rero, uyu mushinga wo kubaka ariya mazu yo kwakira bariya bantu, akaba ari umushinga munini uzajya kuri hagitari hafi 12. Ariko nkuko mwabibonye hariya, tugiye gutangirira ku mazu 528 azajya kuri hafi hegitari 5,7. Phase ya mbere rero ikaba igomba gukorwa mugihe kitarenze amezi 6.”

Abagobozi b’utugali basabwe kwita ku kibazo cy’inzererezi

Uyu mwaka habaye itorero rya ba 'Rushingwangerero' rigizwe n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari.

Ubwo ryasozwaga, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul KAGAME, yavuze ko “ iyo hari abana bavuye mu mashuli, bataye amashuli bagahinduka inzererezi, nabwo biri mu nshingano mwagombaga kuzuza, kugwiza umubare w’inzererezi kuri ako kagali?! Biri mu nshingano mufite? uzasubira inyuma ubwire abantu uti ‘njyewe mfite inzererezi zingana zitya? Umubare uko uzamuka niko wujuje inshingano warufite?! Kugira ngo umubare winzererezi wiyongere cyangwa uzamuke biba byagenze bite? Cyangwa haba hatakozwe iki? icyo gihe ukibazwa ninde rero? Ibyo mwarabisuzumye? Haba habaye iki rero? Cyangwa ikitakozwe cyagombaga gukorwa ni iki? nyuma yaho muvuye mu mahugurwa nk’aya ngaya, ikigiye gukorwa kibaye iki?”

“utaha uvuga mu mutima uti , no mu bwenge bwawe uvuga uti’icyatumye hagaragara umubare w’inzererezi ugumya uzamuka ku kagari njyewe nkoreramo, impamvu yabiteye ni iyi ng’iyi. Ingamba mfashe cyangwa twafashe kugira ngo umubare ugabanyuke cyangwa twe kugira inzererezi ni izi ngizi. Nabwo ntibigume muri wowe gusa kubera ko wabitekereje, bigomba no kugaragara mu bikorwa. Bigomba kugaragara no muri ya mibare, kuko ibyo nibyo bibazo duhanganye nabyo mu nzego izo ari zo zose.”

Hemejwe umushinga wo guhuza irangamuntu n’ibindi byangombwa

Abagize Inteko nshingamategeko y’u Rwanda; umutwe w’abadepite wemeje umushinga wo guhuza indangamuntu n’ibindi byangombwa by’umuntu bigashyirwa ku buryo bw’ikoranabuhanga.

Komisiyo ya Politiki, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore mu iterambere ry’igihugu yavuze ko ari umushinga w’itegeko ugiye gushyikirizwa guverinoma y’u Rwanda ukaba witezweho gukemura byinshi mu bibazo abantu bahuriraga nabyo bijyanye n’imyirondoro, hamwe n’ibindi bibazo byose by’ibyangombwa mu bikenerwa mu buzima bwa buri munsi.

Umwe yagize ati: “ hari gahunda yuko tuzahabwa irangamuntu koranabuhanga. Icya mbere nyine ni uko hazajyaho uburyo bw’ikoranabuhanga n’irangamuntu tuzaba dufite n’izaba ariy uburyo bw’ikoranabuhanga, ntabwo izaba bidusaba ko umuntu akomeza kuyigendana nkuko ubu twayigendanaga.”

“Yego hazabaho ikarita yayo ariko niyo utashaka kugendana iyo karita yayo ushobora kuba ufite umubare w’iyo rangamuntu koranabuhanga, igihe cyose ugiye gushaka ahantu serivise bayikenera nkuko bakeneraga irangamuntu yawe, ushobora kubabwira uwo mubare cyangwa se uwo mubare usimbura iyo rangamuntu koranabuhanga ukayibabwira, ukanabyemeza. Ugomba kwemeza kubera ko hari ibipimo ndangamiterere bya buri muntu bizafatwa, harimo isura ye nyine, imboni, ibikumwe, n’ibindi byose kuburyo igihe ugiye gusaba serivise, yego uzajya uvuga uwo mubare wawe, ariko kugira ngo baguhe serivise ugomba kubanza kubyemeza ushingiye kuri ibyo bipimo ndangamiterere bizaba byarafashwe bibitse muri system.”

Nanone kandi, Inteko Rusange umutwe wa Sena wemeje umushinga w’ivugururwa ry’Itegeko Nshinga y’ U Rwanda watangijwe na Perezida wa Repubulika maze unatora iryo tegeko.

Ni umushinga bivugwa ko ugizwe n’ingingo 176 ariko ujya kuvugururwa ngo hari hagamijwe guhuza amatora y'umukuru w'igihugu n'ay' Abadepite azaba muri 2024.

 “ icy’ingenzi cyarimo cyatumye rinavugururwa ni uguhuza amatora y’abadepite kugira ngo abere rimwe n’itora ry’umukuru w’igihugu, kubera inyungu tubibonamo. Kuko murumva uyu mwaka nibwo byari biteganyijwe ko haba itora ry’abadepite, umwaka utaha w’2024 hakaba itora rya perezida wa repubulika. Kubihuza rero birimo inyungu nyinshi, tunashimira Umukuru w’igihugu watangije ivugurura ry’uyu mushinga kuko twasanze birimo inyungu nyinshi: ari ukugabanya ikiguzi cyayo matora yombi, ari umwanya w’abaturage tujya gutora, kubihuza rero ndumva bifite ishingiro, akaba ariyo mpamvu abasenateri bose batoye ivugururwa ry’itegeko nshinga.”

U Rwanda na Zambia byateje imbere umubano

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame hamwe na  mugenzi we wa Zambia, Hakainde Hichilema, uyu mwaka bagiranye ikiganiro n’itangazamakuru cyibanze ahanini ku bufatanye bw’ibihugu byombi mu kuzamura umubano bifitanye no gukomeza gushyira mu bikorwa ibiwuteza imbere.

Hakainde hichilema wa Zambia yashimiye u Rwanda mu ruhare mu kugarura no kugira uruhare mu kugira umutekano mu bihugu bitandukanye, kuko ari wo musingi w’iterambere, ubucuruzi, guhanga imirimo n’ibindi.

Yagize ati: “ Bwana Perezida, njye n’ikipe twazanye irimo minisitiri iri hariya mu cyumba twaganiriragamo mu rurimi rwacu gakondo, bavuga ko bishimiye kuba bari hano mu Rwanda, rwabatije imbaraga mu kongera ubushuti dufitanye bw’ibihugu. Ntibihanganira kwerekana ko bishimye, uku turi kumwe nk’ikipe. Reka tubigire nka gahunda dukorere hamwe, dukemure ibibazo bikomeye byugarije urubyiruko rw’ibihugu byacu. By’umwihariko umugabane wacu w’Africa ufite urubyiruko n’abana bato, bisobanuye gukora cyane. guhura nk’uku bikitegwa ko byabyara amahirwe mu duce twinshi dutandukanye, ayo arimo kuvamo kwikorera, yego, bakagira imirimo kandi bakanikorera. Ndatekereza ko aribyo twakabaye tuganiraho.”

Icyo gihe, Perezida Kagame yavuze ko “ njye na Perezida twemeye ko aya masezerano ari ingirakamaro ndetse ku giti cyacu, igihe cya vuba akazaba atangiye gushyirwa mu bikorwa. Icy’ingenzi ni uko twayemeranyijweho, ubwo turi kuganira kugira ngo turebe ko yatangira gushyirwa mu bikorwa byihuse ndetse n’ibizayavamo.”

“Niyo mpamvu abaperezida bakomeza gushyiramo imbaraga mu mikoranire ihoraho kandi ifatika hagati y’abaturage n’ubuyobozi, bashobora gukora byose bifuza gukora. Kandi mu bihugu byombi ari ukishyira ukizana, urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu, na za serivise zambukiranya imipaka. Ndakeka ari aho  turi uyu munsi kandi n’ibintu by’ingenzi.”

“Wenda ubutaha tuzahura muzatubaza umusaruro wa nyawo wabyo ku ruhande runaka, natwe tuzaba dushobora kubasubiza mu mibare ya nyayo y’ibyakozwe. Ibindi biganiro kandi byiza bizaba ari ubutaha.”

by Berwa Gakuba Prudence/ Isango Star-Kigali.

 Dec 29, 2023 - 08:07