Ibisobanuro bya RSSB imbere ya PAC ku butaka bwatanzweho miliyari 137 Frw butabyazwa umusaruro

Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo by’igihugu (PAC), yatangiye kumva ibisobanuro by’ibigo bya Leta ku makosa yagaragajwe n’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta y’umwaka wa 2020/2021, kuri uyu wa mbere, tariki ya 5 Nzeri 2022.

kwamamaza

Ku ikubitiro hatangiye kubazwa urwego rw’igihugu rw’ubwiteganyirize mu Rwanda RSSB ,mu makosa rwagaragarijwe harimo ikibazo cy'ubutaka hirya no hino mu gihugu butabyazwa umusaruro kandi bwaratanzweho akayabo karenga miliyari 130 z'amafaranga y'u Rwanda .

Umuyobozi mukuru w’uru rwego Bwana Regis Rugemanshuro yasobanuriye PAC  impamvu ubu butaka butabyazwa umusaruro.

Yagize ati utaguze ubutaka iki gihe ugateganya kuzubaka mu myaka 10 cyangwa 15 iri imbere ntago ubutaka wagura icyo gihe bwagufasha  kubaka ku giciro cyatuma umuntu abikora.

Icyakora Abadepite muri PAC bavuga ko iki cyemezo cya RSSB kinyuranyije na politiki ya leta y’u Rwanda .

Regis Rugemanshuro nawe yagarutse abasuza atya ntago tubufungirana iyo hari igikorwaremezo kindi umuturage cyangwa se abashoramari bashaka ubutaka kugirango babubyaze umusaruro turakorana. 

Icyakora aba badepite muri PAC ntabwo banyuzwe n’ibisobanuro bya RSSB.

Perezida wa Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y'imari n'umutungo by'igihugu mu nteko ishingamategeko PAC Hon. Muhakwa Valens yagize icyo abivugaho.

Yagize ati ntago rwose turi kumva uburyo mushobora gukora ubwo buryo bwo gushora imari ,kireka wenda niba aritwe tutumva uburyo muzabyaza ubutaka umusaruro n'amategeko arimo kwicwa.

Ubutaka RSSB yasabweho ibisobanuro bwatanzweho miliyoni 137 z'amafaranga y'u Rwanda bumaze imyaka igera ku 10 budakoreshwa ndetse na raporo y’umugenzuzi w’imari igaragaza ko imaze kubutangaho miliyoni zigera kuri 394 z’amafaranga y’u Rwanda.

Aya mafaranga arimo imisoro, ayo kubwitaho no kubucungira umutekano bivuze ko uko butinda gukoreshwa ari nako bukomeza guteza ibihombo leta.

Theoneste Zigama Isango Star Kigali

 Sep 6, 2022 - 08:27