
Hatangijwe ikoranabuhanga rizafasha mu guhangana n’indwara z’ibyorezo
Nov 4, 2025 - 08:40
Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangije ikoranabuhanga rishya rya e-IDSR (Electronic Integrated Disease Surveillance and Response), rizafasha mu gukusanya no gukurikirana amakuru ajyanye n’indwara z’ibyorezo, harimo izandura hagati y’abantu, amatungo n’inyamaswa zo mu gasozi.
kwamamaza
Iri koranabuhanga rigamije kongera ubushobozi bw’u Rwanda mu gukumira no guhangana n’ibyorezo hakiri kare, binyuze mu gutanga amakuru yihuse kandi yizewe.
Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ubuzima, Prof. Claude Muvunyi, yavuze ko iri koranabuhanga rizafasha igihugu gutahura indwara hakiri kare, gukurikirana ibyorezo neza no gusangira amakuru hagati y’inzego mu gihe nyacyo.
Yagize ati: “Ibi bizadufasha gusubiza vuba, gukoresha neza ubushobozi dufite no kubona ishusho yuzuye y’uko indwara zikwirakwira mu bantu no mu nyamaswa.”

Ubu buryo bwo guhangana n'idwara nk'izi yagaragajwe nk'intambwe ikomeye mu gushyira mu bikorwa gahunda ya One Health, ishingiye ku isano iri hagati y’ubuzima bw’abantu, ubw’amatungo ndetse n'bidukikije.
Ku rundi ruhande, mu rwego rwo gutegura ishyirwa mu bikorwa ry’iyi gahunda, hahuguwe abaganga b’amatungo basaga 500 bo hirya no hino mu gihugu, ndetse n’abandi barenga 30 bita ku nyamaswa zo muri Pariki z’Igihugu.




kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


