Burera: Abahinzi barishimira imbuto y'ibigori yashimye ubutaka

Nyuma yo guhinga ibigori bagasarura ubwatsi barishimira ko ku bufatanye n’abafashamyumvire babonye imbuto yashimye ubutaka bwaho.

kwamamaza

Ngo nyuma yuko abahinzi bo mu karere ka Burera mu majyaruguru y’u Rwanda, bahinze ibigori bagasarura ubwatsi bw’amatungo, byabateye igihombo bamwe basa nkaho bazinutswe guhinga.

Nyuma yuko abafashamyumvire mu buhinzi bageragereje kuri ubu butaka imbuto eshatu kandi zigatanga icyizere cyo gutanga umurasuro mwinshi, aba batangiye kuyisarura baravuga ko ari ntagereranywa niyo bari bise Kadeyi.

Munyaneze Vincent Umuyobozi w’abafashamyumvire mu karere ka Burera bibumbiye muri koperative KOIBU, avuga ko kubufanye n’akarere ka Burera n’abandi bafatanyabikorwa bafashijwe gushakirwa iyi mbuto, nyuma ababikoraga babonaga barabigize ubucuruzu cyane kurusha guhendahenda ibihingwa.

Yagize ati “muri aka karere kacu hari ikibazo cy’abaturage bijujutaga ko bahabwa imbuto zidakwiranye n’ubutaka bwabo, akarere katekereje igisubizo kirambye, gategura yuko buri muhinzi yajya ahabwa imbuto ikwiranye n’ubutaka bwaho agace atuyemo”.

Egide Ndayisaba umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rugarama, umwe mu mirenge yageragerejwemo iyi mbuto, arashishikariza abaturage kwizera iyi mbuto ikorerwa mu Rwanda kuko ishoboye ubu butaka ,kandi bakanahindura imyumvire yo gutegereza iyo mu bihugu bya baturanyi.

Yagize ati “tugiye gutanga raporo yuko imbuto yahuye n’ubutaka bwiza bwa hano bikagenda neza tubabwire iyo babonye abaturage bashimye , ikibazo cyari gihari cyari icy’imyumvire kumva ko ibiva hanze aribyo byiza, ubu rero intego dufite nuko dushishikariza abaturage bacu gukunda iby’iwacu kuko nabyo birera”.

Mu mirenge 17 inyuranye yo muri aka karere ka Burera hatanzwemo imbuto zamoko 3 arizo RHM1520, RMH1611, na RMH1601, bikaba byaragaragaye ko zashimye mu gace ka makoro, nko mu mirenge ya Kinyababa, Kagogo, na Cyanika yose yo muri aka karere n'ahandi, ibishimangira ko izi mbuzo z’ibigori zituburirwa mu Rwanda zifite ubushobozi bwo kongera umusaruro.

Emmanuel Bizimana / Isango Star mu karere ka Burera

 Feb 27, 2023 - 06:22