Kwigisha abagiye kurushinga ihame ry'uburinganire bikwiye kongererwa igihe

Kuba kuri iki gihe abagiye kurushinga babanza kwigishwa uko umuryango ukwiye kubaho bishingiye ku kwimakaza ihame ry’uburinganire bamwe mu babyeyi bavuga ko aya masomo n'ubwo babanza kuyahabwa mu madini n’amatorero ubuyobozi buba bukwiye guhozaho na nyuma yo gushyingirwa ntibibe isaha imwe gusa bigishwa n’ababasezeranya.

kwamamaza

Hariho amategeko atandukanye agamije kurushaho guteza imbere ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo ibi bikigishwa abagiye kurushinga bakabyigishwa isaha imwe mbere yo gusezerana, gusa ibyo bigishwa n’ibiza bishimangira ibyo babanza kwigishirizwa mu madini n’amatorero baba bakomokamo.

Bamwe mu babyeyi baganiriye na Isango Star bavuga ko inyigisho bahabwa zakagombye gufasha umuryango kubahiriza iri hamwe.

Haracyagaragara imbogamizi zitandukanye zirimo imyumvire mike ku ihame ry’uburinganire bityo bigatuma ibyo igihugu cyiyemeje bitagerwaho ku kigero cyifuzwa.

Kabera Nyiraneza Ange ashinzwe irangamimerere mu murenge wa Rwezamenyo we avuga ko isaha imwe ababa baje gusezerana bigishwa ku kubaka umuryango mushya ntiba ihagije kugirango modure bagenderaho ibashe kubahirizwa.

Yagize ati “ku bijyanye n’inyigisho z’abagiye gushyingirwa turabigisha tukababwira icyo itegeko riteganya n’ukuntu abagiye gushyingiranwa uko bagomba kuzitwara mu rugo rwabo, umunsi wo gusezerana ni isaha imwe ariko hari umunsi (kuwa 3) dufata amasaha 3 cyangwa 4 tukaganira, nyuma yo gushyingirwa kuvuga ngo buri muntu turamukurikira mu rugo ho biragoye nibwo bahita bajya muri za gahunda z’indi z’imigoroba y’imiryango”. 

Kuba hari agatabo gakubiyemo amwe mu makuru y’ingenzi afasha kurushaho gusobanukirwa ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye ni kimwe mu byatuma buri wese abibonamo ubumenyi bwo kubahiriza iri hame kuko kugirango ryubahirizwe bireba buri wese kandi bigahera ku muryango, nkuko bivugwa na Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango Prof. Bayisenge Jeannete.

Yagize ati “ni ngombwa ko abantu bamenya ariya mategeko……. gutegura abagiye kurushinga ndetse no guherekeza abamaze kurushinga imfashanyigisho ni igikorwa cya buri wese kandi ni imfashanyigisho udakeneye kwigishwa gusa nawe wakwisomera, gushyira hamwe no kumva ko ireme ry’uburinganire rireba buri wese kandi buri wese abyungukiramo iyo rishyizwe mu bikorwa neza”.   

Leta y’u Rwanda yashyize imbaraga nyinshi mu guteza imbere ihame ry’uburinganire n’ubuzuzanye ndetse no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina nk’inzira yo kugera ku iterambere rirambye.

Ibi bishimangirwa n’amategeko atandukanye igihugu kigenderaho harimo Itegeko Nshinga ryo muri 2003 nk’uko ryavuguruwe muri 2015, aho ihame ry’uburinganire ari rimwe mu mahame remezo igihugu cyubakiyeho.

Inkuru ya Emelienne Kayitesi /Isango Star Kigali

 Aug 21, 2023 - 09:06