Hasinywe amasezerano yo kwagura uburyo bwo kubona imiti y'ingenzi mu Rwanda

Ikigo Rwanda Medical Supply Limited (RMS) cyasinyanye amasezerano y’igihe kirekire n'ikigo gikora imiti n'ibikoresho byo kwa muganga -Philex Pharmaceuticals -cyo muri Qatar, agamije kwagura uburyo bwo kugeza imiti y’ingenzi ku banyarwanda, irimo ikoreshwa mu kuvura kanseri n’indwara z’umutima.

kwamamaza

Aya masezerano yatangajwe Ambasade y’u Rwanda muri Qatar niyo yatangaje aya masezerano ku rubuga rwayo rwa X, ivuga ko ari intambwe nshya mu gukomeza ubufatanye mu rwego rw’ubuzima hagati y’ibihugu byombi. Umuhango wo gusinya wabereye i Doha, witabirwa n’Ambasaderi Igor Marara.

Uretse RMS, Philex Pharmaceuticals yasinyanye kandi amasezerano y’ubufatanye (joint venture) n’uruganda Labophar Ltd rwo mu Rwanda, agamije kwagura imikoranire mu kugeza imiti itandukanye mu Rwanda.

Aya masezerano yashyiriweho umukono na Pascal Gatete, Umuyobozi wa Labophar, na Waseem Hamad, Umuyobozi wa Philex.

Labophar Ltd yashinzwe mu 1983, ifite intego yo kugeza ku isoko ry'u Rwanda no muri Africa imiti ihendutse kandi ifite ubuziranenge.

Mu kwezi kwa Mata (04) 2024, uru ruganda rwagenzurwaga na Leta y'u Rwanda, rwaguzwe na Depot Pharmaceutique et Materiel Medical Kalisimbi (DPMMK) Ltd hagamijwe kongera ubushobozi mu rwego rwo gukora imiti.

Ubu bufatanye bushya butegerejweho kuzafasha mu kugabanya imiti itumizwa mu mahanga no kongera ubushobozi bwo kwihaza mu miti.

 Aug 18, 2025 - 12:38