Guverinoma y'u Rwanda ku bufatanye na AGRA bagiye gutera inkunga imishinga ya Made in Rwanda

Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda iravuga ko ku bufatanye n’ihuriro Nyafurika rishinzwe guteza imbere ubuhinzi AGRA bazafasha abatunganya ibicuruzwa bikorerwa imbere mu gihugu Made in Rwanda haba m’uburyo bwo guterwa inkunga no gushakirwa amasoko.

kwamamaza

Mu igenamigambi ry’imyaka 5 ihuriro Nyafurika rishinzwe guteza imbere ubuhinzi AGRA bagiranye na Guverinoma y’u Rwanda, iri huriro rizashora inkunga ingana na miliyari 60 z’amafaranga y’u Rwanda izafasha mu kuzamura ibikorwa by’ubuhinzi ndetse n’imishinga iciriritse aho abibumbiye mu rugaga rw’abatunganya ibikomoka imbere mu gihugu made in Rwanda bazaterwa inkunga ndetse bakanafashwa kubona amasoko y’ibyo bakora k’uburyo bworoshye .

Kuruhande rwa Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda bakavuga ko hari ikigiye gukorwa kugirango iyi nkunga itanzwe na AGRA iteze imbere abakora ubucuruzi buciriritse ndetse inazamure ibikorerwa mu Rwanda nkuko Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda Dr. Jean Chrsyostome Ngabitsinze abigarukaho.

Yagize ati “AGRA iri kudufasha gucyemura ibibazo by’amasoko akiri macye, ariko ubu hari ibyo tugiye gukora birimo nko gushyiraho gahunda ngenderwaho zizatuma ihuriro nka AGRA ridufasha muri ibyo byose. Ubu muri expo twafunguye n’umwanya uzifashishwa n’abakora made in Rwanda mu kumurika ibyo bakora n'ubwo abakora ubucuruzi buto bose batari muri made in Rwanda ariko izo gahunda zizadufasha kumenya abakeneye ubufasha kandi twiteguye gukorana na AGRA.

Bamwe mu bacuruza bakanatunganya ibikorerwa imbere mu gihugu bavuga ko nibahabwa iyi nkunga bemerewe na Leta y’u Rwanda k’ubufatanye na AGRA izabafasha mu buryo butandukanye cyane cyane kubona ibyangombwa by’ibyo bakora no kwagura imikorere yabo.

Umwe yagize ati "iyo nkunga iramutse ibonetse yadufasha mu bintu bitandukanye, abahinzi babura isoko, niba bampaye inkunga nkaba nshobora gutegura iby'ibanze bikenerwa ku ruganda mbikoze neza na wa muhinzi naguriraga nongera ingano y'ibyo namuguriraga, umuhinzi nawe akaba yabona isoko bitamugoye".  

Undi yagize ati "gukora made in Rwanda dusabwa ibintu byinshi bitandukanye, iramutse ibonetse yadufasha kubona ibyangombwa, kubona ubizirangenge bwuzuye ndetse ikadufasha kwagura amasoko".   

Made in Rwanda ni gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda igamije guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda kugirango ruzabe rwamaze kuba igihugu gifite ubukungu bugereranyije mu mwaka wa 2035 ndetse n’ubuhanitse mu mwaka wa 2050.

Inkuru ya Eric Kwizera / Isango Star  Kigali

 Aug 16, 2023 - 07:41