Huye/ Kigoma: Abaganga ba CHUB begereje serivisi z'ubuvuzi abaturage

Mu Karere ka Huye, abaturage bo mu bice by’ibyaro barashimira abaganga b’ibitaro bya CHUB babasangisha serivisi z’ubuvuzi aho batuye, kuko bibarinda urugendo bakoraga bajya kuri ibyo bitaro.

kwamamaza

Abaturage bo mu murenge wa Kigoma, umurenge uri mu cyaro kure y’umujyi bashima serivisi aba baganga bo ku bitaro bikuru bya Kaminuza bya Butare (CHUB) babegereje.

Bakomeza bavuga ko kwegerezwa izi serivisi bajyaga kureba ku bitaro bikuru, ari ingenzi kuri bo kuko bibakuriraho urugendo bakoraga n’ibyo barutakazagamo bajya kwivuza indwara zirimo iz’amaso, iz’umuvuduko w’amaraso, n’izindi.

Umuyobozi mukuru w’ibitaro bya CHUB, Dr. Sabin Nsanzimana avuga ko kwegereza abaturage serivisi, bibafasha mu mikorere ya kiganga kuko bamenya ingano y’indwara zihari.

Yagize ati twabaga turi kwa muganga tugategereza ko abarwayi badusanga ariko burya dufite n'inshingano yo gusanga abarwayi aho bari, tumaze igihe tubitegura kuko twabonaga abarwayi batugeraho barembye cyane ariko nk'ibitaro bya kaminuza kugirango tuvure abantu benshi mu gihe gito ariko tunabafashe kuzagera ku bitaro  byacu baciye ku bitaro by'akarere  mu buryo bwihuse. ni iyo gahunda ibyo twabonye hari benshi  banabonye ko kuza kwisuzumisha hari indwara bagendanaga batari bazi binaduha n'amakuru y'indwara zikwirakwira mu baturage, ikintu cyiza ,abaje bose ntanumwe utaha atavuwe.  

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege ashima iki gikorwa cyo kwegereza abaturage serivisi z’ubuvuzi, kuko umuturage akurikiranwa n’abaganga b’inzobere.

Yagize ati icyambere turabishimira, ni muri ya ntego yo gushyira umuturage ku isonga kumurinda ko yasiragira cyangwa se yakora urugendo rurerure aho bishoboka servisi zikaba zamwegerezwa, nkaha iyo bagize amahirwe bakabona abaganga b'inzobere baramukurikirana bakageza bamuhaye ubuvuzi, birumvikana iyo umuntu agiye kwivuza atinze hari igihe ari indwara yarafite iba yaramaze gufata indi ntera bityo agakenera ubuvuzi bwisumbuyeho bigasaba ko yanatanga n'ubushobozi. 

Mu murenge wa Kigoma, abaturage bahuriye ku kigo nderabuzima cya Kinyamakara n’ubwitabire bwo hejuru baje guhura n’aba baganga b’inzobere ba CHUB, banyurwa n’ubuvuzi bahawe.

Inkuru ya Rukundo Emmanuel Isango Star Huye

 Sep 22, 2022 - 07:53