Hashyizweho amabwiriza agena ishyirwaho ry’ibigo bizajya byakira abana bavuye mu muhanda.

Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango iravuga ko hashyizweho amabwiriza ya minisitiri agena ibisabwa kugirango hashyirweho ibigo bizajya byakira abana bavanywe mu mihanda. Ni ibigo bizabakira mu gihe gito, mbere yuko bashakirwa imiryango bashyirwamo cyangwa se bagasubizwa mu miryango yabo.

Iyi minisiteri igaragaza ko ari bimwe mu ngamba zafashwe zigamijwe guhangana n’ikibazo cy’abana baba mu mihanda.

Ibi byagarutsweho ubwo minisitiri ushinzwe y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango yatangaga ibisobanuro mu magambo mu nteko ishinga amategeko, imbere y’abadepite, ku bibazo bicyungarije umuryango nyarwanda.

Kimwe mu byibanzweho n’amakimbirane agaragara mu miryango ari nayo ntandaro y’ibindi bibazo.

Ati:“niyo twavuga abana babyara, bishingiye ku muryango. Niyo twavuga abana barware bwaki ni ku muryango. Abana bari mu bigo ngororamuco ni ku muryango. Ibyo byose biragenda bikikubira muri wa muryango ubanye nabi kuko niho usanga hari ikibazo.””

 Ikibazo cy’abana baba mu muhanda ni kimwe mu byagarutsweho, hibazwa uburyo gikwiye gukemuka, mugihe hashyizweho amategeko yerekana neza n’uburyo byakorwamo kugirango gikemuke burundu.

Itegeko ry’umuryango ryerekeye uburenganzira bw’umwana kumurinda no kumurengera mu ngingo yaryo ya 57, havugwamo ko itegeko rya Perezida rigena ishyirwaho ry’ibigo by’ingororamuco ku bana basabiriza n’inzererezi, hagashyirwaho n’ibigo bigamije imibereho myiza yabo bana.

Ariko kugeza ubu, abadepite bagaragaje ko ibyigorora muco byo bihari kandi bizwi, naho iby’imibereho myiza byo ntabyo kandi bigaragara ko hari byinshi byafasha.

Umwe ati: “Ibigo bigendanye n’igororamuco tuziho hari Gitagata ariko ibigo bijyanye n’imibereho myiza(…) ntabyo nzi ko hari ibigo by’imibereho myiza kandi biramutse bibayeho, ntabwo abana bakagiye kurara mu mihanda, ugasanga abana baraba muri za canevas….”

Mu gutanga ibisobanuro, minisitiri Prof Jeannette Byisenge yavuze ko haheruka gushyirwaho amabwiriza ya minisitiri yunganira iryo tegeko, agaragaaza neza ibigomba kugenderwaho hashyirwaho ibyo bigo.

Ati: “Kur’ubu difite za SOS, zo ntabwo zafunze kuko zari zigikora, kubera ko zifite gahunda zimeze nk’umuryango, aho abana baba mu muryango bakagira ababyeyi babitaho…bakihahira, bakamenya ibibatunga. Niyo mpamvu zari zigikora kugira ngo zidufashe kuri ibyo bibazo bikeya bashobora kuba barimo abo bana mugihe bagishakirwa aho baba mu buryo burambye.”

 “ Kandi no gushaka ba malaika murinzi udafitanye isano n’umuryango iba uburyo bwa nyuma. Ariko  mugihe malaika murinzi agishakwa niho twifashisha ibigo by’igihe gito. Muri ayo mabwiriza ya minisitiri yemejwe mur’iyi minsi, harimo ibisabwa byose kugira ngo umuntu abe yashyiraho icyo kigo gifata abana mu gihe gito.”

Aya mabwiriza ya minisitiri ufite umuryango mu nshingano ze, akubiye mu mateka ya minisitiri yatowe mu nama y’aba minisitiri yabanjirije iheruka, akaba asigaje gusohoka mu igazzete ya leta.

Aya mabwiriza ashyingiye ku itegeko ry’umuryango ryatowe muri 2018.

@ Uwe Herve/Isango Star-Kigali.

 Nov 17, 2022 - 12:53