Nyanza: Hagiye kubakwa gare ijyanye n'icyerekezo izatwara akayabo k'amafaranga

Mu Karere ka Nyanza, nyuma y’aho bamwe mu batuye n’abagenda muri aka Karere bagaragarije ko nta kigo abagenzi bategeramo imodoka kijyanye n’igihe gihari, ubuyobozi bw’Akarere bwagaragaje ko inyigo y’inyubako yacyo yakozwe, ikazuzura itwaye amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 3 z'amafaranga y'u Rwanda.

kwamamaza

Mu gihe kingana n’umwaka gishize, nibwo abaturage bari bagaragaje ko bifuza ko umujyi wa Nyanza nawo wagira gare ijyanye n’icyerekezo kuko ihari kugeza ubu, imeze ngo nk’imbuga y’urugo rw’umuntu bitewe n’uko nta bwisanzure ku binyabiziga n’abagenzi.

Magingo aya, Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme avuga ko icyifuzo cyabo cyumviswe, ndetse ko ubu gare yagakwiye no kuba yaratangiye kubakwa. Gusa ngo imirimo yo kuyubaka izatangira mu gihe cya vuba.

Yagize ati "uwo twari twagerageje kuvugana nawe yarari kutubwira ko akikusanya, ubu dutegereje ko muri iyi minsi atubwira kwisuganya aho bigeze kugirango gare izatangire yubakwe, ni igikorwa tunyotewe cyane kuko umuhanda uhuza Nyanza- Bugesera - Ngoma duteganya ko uri hafi kuzura bizatuma Nyanza igira imihanda myinshi gare rero irakenewe byumwihariko kandi turizera ko umwaka uzajya kurangira imirimo yo kuyubaka yaratangiye". 

Inyigo y’inyubako yakorewe ikigo abagenzi bazajya bategeramo imodoka cya Nyanza, ngo yagaragaje ko izuzura itwaye amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 3. Ikazaba igizwe n’igice abagenzi bategeramo imodoka, igice ziparikamo, n’igice kirimo inzu y’ubucuruzi.

Inkuru ya Rukundo Emmanuel / Isango Star Nyanza

 Aug 14, 2023 - 08:28