Umushinga wo guteza imbere ubushobozi bw'ikigo cya " Rwanda Coding Academy"

Ishuri ry’ikoranabuhanga rya Rwanda Coding Academy rimaze imyaka itatu, aho kubw’umusaruro rikomeje gutanga, leta y’u Rwanda iri gufatanya n’ikigo mpuzamahanga cy'Abanyakoreya gishinzwe ubutwererane (KOICA) mu mushinga wo guteza imbere ubushobozi bw’iri shuri, ni umushinga kandi uzamara imyaka ine ukubiyemo ibikorwa byo kubaka irindi shami rya Rwanda coding academy, kugeza ku banyeshuri ibikoresho by’ikoranabuhanga, n'ibindi.

kwamamaza

Mu kwezi kwa Nzeri 2021 nibwo leta y’u Rwanda yasinye inyandiko zigamije gutangiza umushinga wo kongerera ubushobozi ishuri rya Rwanda Coding Academy.

Dipl. Ing. Paul Umukunzi,umuyobozi mukuru w'urwego rw'igihugu rushinzwe guteza imbere imyuga n'ubumenyingiro (RTB) arasobanura byinshi kuri uyu mushinga naho ugeze.

Yagize ati "leta y'u Rwanda yasinyanye na leta ya Korea kubaka irindi shuri rya Rwanda Coding Academy ariko no gufasha ibikorwa bijyanye no kugirango ireme ry'uburezi ritangirwa muri iri shuri rikomeze kwiyongera no kuzamuka dufatira uregero ku mashuri yigisha ikoranabuhanga yo mu gihugu cya Korea, twarimo tureba aho uwo mushinga ugeze, umushinga urimo ibice 2, igice kimwe cyijyanye n'inyubako, kubaka ishuri ry'icyitegererezo rya Rwanda Coding Academy, igice cya karibi kikaba kijyanye n'ibijyanye n'imirongo ngenderwaho mu kunoza ireme ry'uburezi muri iri shuri, harimo kandi n'ikindi gice cyijyanye no gushaka abakozi b'inzobere no kubahugura".     

Ilyong Cheong, ni umuyobozi w’umushinga wo kubaka ubushobozi bw’ishuri rya Rwanda coding academy, avuga ko ubu bufatanye buzatuma u Rwanda ruza mu bihugu by’Africa biteye imbere mu ikoranabuhanga anongeraho icyo bateganya gufasha abanyeshuri barangiza muri Rwanda Coding Academy.

Yagize ati "muri rusange tuvuze ejo hazaza turimo guhugura abana b’abanyarwanda bato kandi bafite impano mu bijyanye n'ikoranabuhanga turi kugira uruhare mu bukungu bushingiye ku ikoranabuhanga kugirango leta y'u Rwanda ibe kimwe mu bihugu byishoboye mu karere. Muri uku kwa 12 kandi tuzagirana ibiganiro na leta ya Koreya y'amajyepfo kuri gahunda yo gufasha abanyeshuri barangije muri Rwanda Coding Academy kubona buruse zihariye zo kwiga muri Koreya".

Mu rwego rwo gukomeza gufatanya mw’iterambere ry’imyigishirize y’ikoranabuhanga mu Rwanda hasinywe amasezerano y’ubufatanye n’ibigo by’abikorera mu rwego rw’ikoranabuhanga birimo BK Tec House, ICT Chamber, Irembo na RSwitch, aho ibi bigo bizajya bifasha iri shuri gusohora abana bafite ubumenyi bukenewe ku isoko ry’umurimo mu ikoranabuhanga.

Iri shuri rya Rwanda Coding Academy hamaze kurangizamo abanyeshuri 58, naho 240 ubu baracyaryigamo, RTB ivuga ko iyi mibare ikiri micye igenda izazamuka umwaka ku wundi.

Inkuru ya Bahizi Heritier Isango Star Kigali

 Nov 25, 2022 - 07:40