Nyarugenge: Abunzi barasabwa kurangwa n'ubunyangamugayo

Ubuyobozi bw'akarere ka Nyarugenge burasaba abunzi 70 bo kurwego rw'imirenge 10 igize aka karere kuzarangwa n'ubunyangamugayo mu nshingano zabo birinda kugira uwo barenganya, ibyo abarahiriye kuba abunzi bavuga ko biteguye gushyira mu bikorwa, ariko bagasaba guhugurwa biruseho kugirango bazarusheho kunoza inshingano zabo.

kwamamaza

Mu cyumba cy'inama cy'akarere ka Nyarugenge, kuri uyu wa gatanu abunzi 70 batowe mu mirenge 10 igize aka karere barahiriye izi nshingano, biyemeza kuzikora batiganda, ariko basaba kuzakomeza kongererwa ubumenyi. 

Umwe yagize ati "twebwe nko muri ibyo bibazo turamanuka tukareba ukuri nyirizina tugashaka abatangabuhamya tubishakiye twebwe ubwacu tukabikemura kandi abantu bakarangiza bose bishimye, ubumenyi turabufite, ariko ntago twavuga ngo turabufite bihagije kwiga ni uguhozaho kuko hari ibibazo bigenda bivuka bishyashya".

Undi nawe yagize ati "nzasaba Imana imfashe ntagiye gukunda ibyanjye ku ruhande ariko nshishe mukuri, numve ikibazo aho kiri ngikemure ntaciye kuruhande".

Ni urwego rwunganira inzego z'ibanze rucungwa na Minisiteri y'ubutabera mu gukemura bimwe mu bibazo bidasabye kugana inkiko, ibyo Nshutiraguma Esperance Umuyobozi Nshingwabikorwa wungirije w'akarere ka Nyarugenge aheraho asaba aba bunzi kuzarangwa n'ubunyangamugayo, unavuga ko koko ngo iteka baba bakeneye gukomeza kugurikiranwa. 

Yagize ati "icyambere tubasaba ni ubunyangamugayo, ntago bagomba kubogama kugira umurava ubwitange, abunzi icyambere tuba tubasabira ni amahugurwa ahoraho kubafasha haba mu bikoresho bituma babasha gukora akazi kabo  neza ndetse naho bashobora kuba bakorera".

Ni kenshi urwego rw'ubutabera mu Rwanda rwagaragaje ko ubutabera bukibangamiwe n'imanza ziba nyinshi mu nkiko zigatinda kuburanishwa rimwe na rimwe biturutse kuri zimwe mu manza zagakwiye gukemuka zitagombye kugera mu nkiko.

Ibi ubusanzwe byagiye bigirwamo uruhare n'abunzi, nk'uko Bwana Harrison Mutabazi, Umuvugizi w'inkiko mu Rwanda abivuga, gusa akavuga ko bongererewe ubushobozi byarushaho gutanga umusaruro.

Yagize ati "icyifuzo twe dufite urwego rwose rufite ahantu ruhurira no gukemura amakimbirane y'abaturage cyane cyane akunda kuza mu nkiko iyo rwongererewe ubushobozi rukongererwa ingufu mu buryo ubwo aribwo bwose n'ububasha n'ibindi twe biradufasha cyane, bidufasha mu buryo bw'uko imanaza zituruka aho hantu zikaba zagomba kujya buri gihe cyose ziza mu nkiko byakemuka zikarangirizwa ahongaho".   

Ubusanzwe komite z'urwego rw'abunzi mu Rwanda zihabwa manda y' imyaka itanu, abarahiriye inshingano baje gukorera mu ngata abagiyeho muri 2015 bakoze imyaka 7 kubera icyorezo cya Covid19. 

Imibare itangwa na Minisiteri y'ubutabera, igaragaza ko kuva mu mwaka wa 2015 komite z’abunzi zicyuye igihe zakiriye imanza ibihumbi 297,695. 

Mu myaka itatu ishize ni ukuvuga kuva mu 2018 kugeza 2021 imanza zaregewe abunzi ni 108.006, izaciwe ni 99,586 bingana na 98% by'imanza zose zashyikirijwe abunzi ibishimangira uruhare rwabo mu gukemura ibibazo mu muryango nyarwanda.

Inkuru ya Gabriel Imaniriho Isango Star Kigali

 Oct 8, 2022 - 00:02