Hari imiti n'ibikoresho by'ubuvuzi bikiri ku giciro cyo hejuru

Hari abaturage bavuga ko hari ibikoresho na serivise zikenerwa mu buvuzi bikiri ku giciro cyo hejuru aho basaba ko Leta yashyiraho ibigo byunganira abafite ubushobozi buke bakenera izo serivise.

kwamamaza

Mu gihe urwego rw’ubuvuzi mu Rwanda rukomeje gutera imbere umunsi k’umunsi ndetse n’ubushobozi mu kuvura indwara zitandukanye bukaba bwiyongera, ariko hari bamwe bavuga ko hari imiti n’ibikoresho umuntu akenera kwa muganga agasanga biri ku giciro cyo hejuru kitoroheye buri wese cyangwa se akanabibura ibishobora kugira ingaruka ku buzima bw’ababikeneye cyane cyane abafite ubushobozi buke.

Rafiki Murindwa umuyobozi w’ikigo Row health, gicuruza ibikoresho bikenerwa kwa muganga avuga impamvu nyirizina usanga ibyo bikoresho bikiri ku giciro cyo hejuru.

Ati "ibikoresho byacu ntabwo turagira inganda aha mu Rwanda nyinshi zibikora, ni ibintu dukura mu mahanga, ibintu waranguye mu mahanga wishyuye mu madolari wagera aha ukabicuruza mu manyarwanda tuba twagerageje kubigabanya mu buryo bwose bushoboka ariko hari ubwo bakubwira ko bihenze, igihe tuzaba dufite inganda zibikorera aha mu Rwanda bizoroha". 

Kuri ibyo Minisitiri w’ubuzima mu Rwanda Dr. Sabin Nsanzimana aravuga ko koko icyo kibazo gihari ariko hari gukorwa ibishoboka kugirango gishakirwe umuti.

Ati "ni ukujya inama tukareba nihe dufite icyuho n'uburyo twatangira gushaka ibikoresho harimo no kubaka inganda zikora imiti, hari ibyatangiye ariko bikiri hasi cyane bikwiye kongerwamo imbaraga, birahera no ku bakiri bato bari mu mashuri ku buryo bazamuka bafite n'uko kwemera ko bishoboka, guhindura ayo mateka kuko ibikoresho byinshi by'ubuzima biva hanze ariko hari n'ibyakorerwa ahangaha".    

Mu rwego rwo kuzamura urwego rw’ubuzima mu Rwanda no muri Afurika muri rusange hakunze kubaho inama mpuzamahanga zihuza impuguke n’inzobere mu by’ubuzima n’ubuvuzi hakarebwa ibibazo byugarije uru rwego kugirango bishakirwe umuti.

Iheruka ni iyateraniye i Kigali mu kwezi kwa 7 yahuje ibihugu bigera kuri 30 byo ku mugabane w’Afurika aho byigaga ku bibazo by’ubuvuzi byugarije umugabane w’Afurika.

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali

 Jan 29, 2024 - 08:47