Nyamasheke : Hakenewe imbaraga z'urubyiruko mu buhinzi bwa kawa

Abahinzi ba kawa mu karere Nyamasheke baravuga ko ubuhinzi bakora bwiganjemo abantu bakuze, bakifuza ko urubyiruko narwo rwagana guhinga ikawa kuko byazamura umusaruro akarere gatanga ku isoko.

kwamamaza

Akarere ka Nyamasheke nka kamwe mu turere dutanga umusaruro mwinshi w’ikawa mu gihugu, abahinzi ba kawa byumwihariko bo mu murenge wa Karambi, akagari ka Gasovu bavuga ko bifuza ko ubuhinzi bw’ikawa bwajya bunitabirwa n’urubyiruko, ibi ni mugihe ababurimo ubu benshi bakuze.

Niyibeshaho Annanie, umukozi mu ishami ry'ubuhinzi n'umutungo kamere akanayobora ishami ry’ibihingwa ngengabukungu mu karere ka Nyamasheke avuga ko ubu 70% by’ubuhinzi bwa kawa ari abakuze, bituruka ku kuba urubyiruko rukunda inyungu zihuse.

Yagize ati “nta rubyiruko rurimo ahubwo harimo abasaza nibo benshi ugereranyije kuko iyo urebye 70% by’abahinzi ba kawa usanga ari abasaza kuko urubyiruko rukunda ibintu bizana amafaranga ako kanya, nta kuntu rero guhinga kawa bitewe nuko amafaranga aza rimwe mu mwaka usanga urubyiruko rutabishishikaje”. 

Akomeza avuga ko gahunda ya leta ari ugushishikariza urubyiruko kwitabira ubuhinzi dore ko bufatiye runini igihugu.

Yakomeje agira ati “icyo turimo gukora ni ukubakangurira kugirango nabo bumve yuko ibyo bakora bashobora kubifatanya n’ubuhinzi bwa kawa kuko nabwo ari bumwe mu bushobora kuzabateza imbere mu minsi iri imbere, rufashe ababyeyi barwo kugirango igihingwa cya kawa kibashe kwitabwaho”.

Ikawa y’u Rwanda igira uruhare runini mu bukungu bw’icyaro kuko buri mwaka u Rwanda rusohora umusaruro wa kawa uri hagati ya toni 20.000 na 22.000, naho raporo y’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi n’ubworozi mu Rwanda (NAEB)  yo muri 2019 yagaragaje ko abahinzi ba kawa barenga 335,000 mu gihugu cyose.

Inkuru ya Bahizi Heritier Isango Star Nyamasheke

 Oct 25, 2022 - 13:37